konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Koreya ya Ruguru yatangaje ko igisasu gikurikira izagitera ku butaka bwa Amerika

Koreya ya Ruguru yatangaje ko igisasu gikurikira izagitera ku butaka bwa Amerika
30-08-2017 saa 10:22' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5024 | Ibitekerezo 1

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko nyuma y’igisasu cya misile yateye ku butaka bw’u Buyapani kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kanama 2017, kuri ubu hatahiwe ikirwa cya Guam kiri ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu burengerazuba bw’inyanja ya Pacific ndetse aha hakaba hari n’ibirindiro by’ingabo za Amerika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama nibwo ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Koreya ya Ruguru byatangarije CNN ko ikirwa cya Gwam aricyo bagiye guteraho igisasu cya Misile nyuma y’uko icyo bateye mu Buyapani basanze cyaragenze uko babyifuzaga cyane ko mbere yo gutera iki gisasu bari babanje kubimenyesha igihugu cy’u Buyapani.

Mu nama y’umutekano ya ONU yahise iba igitaraganya kuri uyu wa Kabiri, Nikki Haley, uhagarariye Amerika muri ONU yavuze ko yizeye ko ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya bizakomeza gukorana nabo kubyerekeye icyo kibazo, nk’uko bakoranye mu bihe bishize.

Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko bigaragara ko Koreya ya Ruguru yasuzuguye icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano ya ONU , akaba yavuze ko bagiye kwiga icyo bazakorera iki gihugu cya Koreya gikomeje kuvunira ibiti mu matwi kirenga ku busabe bwa ONU. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Koreya ya Ruguru mbere yo kurasa igisasu/Photo:CNN Ikirwa cya Gwam ahari ibirindiro by’ingabo za America Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru n’abasirikare be iyo bamaze kugerageza igisasu bakubita agatwenge


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
nsenga Kuya 30-08-2017

abanyamakuru Mugira udukoryo ngwiyobamaze kugerageza igisasu bakubita agatwenge hhhhhhhhh

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...