konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kirenze icyarimbuye Hiroshima na Gasaki

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kirenze icyarimbuye Hiroshima na Gasaki
4-09-2017 saa 15:22' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5311 | Ibitekerezo 1

Koreya ya Ruguru yatangaje, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2017, ko yongeye kugerageza ikindi gisasu kabombo cyo mu bwoko bwa ’hydrogen bomb’,kirusha imbaraga ibindi byose yakoze.Umwuka mubi wongeye gututumba aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye kugira icyo ikora mu kwereka Koreya ya Ruguru ubuhangange bwayo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise itumiza inama igitaraganya kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri kugira ngo higwe ku bihano bikakaye bigomba gufatirwa Koreya ya Ruguru idakozwa guhagarika umugambi wayo w’ubushotoranyi no gukomeza gukora ibisasu kirimbuzi bishobora guteza ibyago bikomeye ku batuye Isi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko Korea ya ruguru ishobora guhanishwa ibihano bikarishye by’ubukungu birimo guhagarika ubuhahirane n’igihugu icyo aricyo cyose gihahirana na Korea mu gihe ibyo bihugu bidahagaritse guhahirana nayo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gen Jim Mattis, yatangaje ko igisasu Korea ya Ruguru yagerageje kirusha imbaraga kure cyane igisasu kirimbuzi cyatewe muri Hiroshima na Nagasaki.

Mu mezi abiri ashize Koreya ya ruguru yateye ibisasu 2 byambukiranya imipaka harimo n’icyo yateye igicisha hejuru y’ikirere cy’Ubuyapani kigwa mu Nyanja ya Pacific ubwo yashakaga kugaragariza Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bishoboka cyane kuyirasaho ibitwaro kirimbuzi.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko Koreya ya Ruguru igerageje iki gisasu rutura hahise ko habaho umutingito wa Magnitude 6.3 aho uhereye aho cyaterewe ndetse no mu bihugu by’ibituranyi birimo u Bushinwa n’u Burusiya.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko igerageza ry’igisasu kirimbuzi Korea ya Ruguru yakoze riteye inkeke anatangaza ko hagiye kuba inama yihutirwa y’akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye kugira ngo bigire hamwe ku bihano bizahabwa Koreya ya Ruguru.

JPEG - 87.4 kb

Koreya ya Ruguru ikomeje gukataza mu ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi

JPEG - 130.2 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
matotori Kuya 5-09-2017

Tuzareba Imbwa nu mugabo hagati yabo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...