konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Buhari utorohewe n’uburwayi ari kotswa igitutu n’abamusaba kwegura

Perezida Buhari utorohewe n’uburwayi ari kotswa igitutu n’abamusaba kwegura
16-08-2017 saa 13:14' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1388 | Ibitekerezo

Perezida Muhammadu Buhari w’igihugu cya Nigeria umaze igihe amerewe nabi aho yivuriza i London mu gihugu cy’u Bwongereza, ari kotswa igitutu n’abaturage bo muri iki gihugu cye bamusaba kwegura igihe cyose adashoboye kugaruka mu gihugu ngo akomeze imirimo ye nk’umukuru w’igihugu. Ubu mu gihugu hari hatangiye gukorwa imyigaragambyo yahawe izina rya ‘Resume Or Resign’ yahagaritswe na Polisi ikoresheje ibyuka bihumanya ndetse n’uwari uyoboye iyi myigaragambyo atabwa muri yombi.

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 15 Kanama 2017, nibwo itsinda ry’abaturage bayobowe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru uzwi ku izina rya Charly Boys biraye mu mihanda bafite ibyapa n’ibirango byanditseho amagambo asaba Perezida Buhari kugaruka mu gihugu agakomeza akazi cyangwa akegura ku mirimo igahabwa undi ufite ubuzima buzira umuze. Iri tsinda ryazindukiye mu mihanda ryavugaga ko icyuho cyo kuba bamaze igihe badafite uyu mukuru w’igihugu cyabo badashobora gukomeza kukihanganira mu gihe hari byinshi birimo kwangirika Perezida yakabaye akemura.

Umuvugizi wa Polisi y’iki gihugu ikorera Abuja, umurwa mukuru wa Nigeria, yatangaje ko iperereza rigikomeje, gusa kuri ubu nta makuru y’abantu baguye muri iyi myigaragambyo yatangajwe ndetse ntiharemezwa umubare w’abakomeretse nk’uko Ikinyamakuru Punchng dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Perezida Muhammadu Buhari, w’imyaka 74, yatorewe kuyobora Nigeria mu mwaka wa 2015. Kugeza ubu akaba yibereye mu gihugu cy’u Bwongereza aho arimo akurikiranwa n’abaganga. Gusa umuganga we akaba yaratangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko bategereje ko yazagira agatege bakabona kumwohereza mu gihugu cye cya Nigeria abereye Perezida.

Perezida Buhari kuri ubu arwariye mu gihugu cy’Ubwongereza Abaturage bari gusaba ko Perezida wabo agaruka kubayobora cyangwa akegura hakajyaho umusimbura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...