konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Trump yariye karungu atangira kohereza ibitwaro hafi y’imipaka ya Koreya ya Ruguru

Perezida Trump yariye karungu atangira kohereza ibitwaro hafi y’imipaka ya Koreya ya Ruguru
25-04-2017 saa 14:35' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 13744 | Ibitekerezo 5

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tarik 25 Mata 2017, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yohereje ibitwaro bya kirimbuzi muri Koreya y’Epfo abibitsa hafi y’umupaka wa Koreya ya Ruguru ashaka kugaragariza Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru ko niyibeshya akongera kugerageza ibitwaro by’ubumara azahura n’akaga gakomeye atazabasha kwikuramo.

Ibi Perezida Trump abikoze nyuma y’inama y’igitaraganya yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata 2017, yahuje abayobozi bakomeye bo muri iki gihugu barimo Abasenateri, abayobozi b’ingabo, impuguke mu bya politike ndetse na Perezida w’igihugu aho baganiraga ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje ibikorwa byayo by’ubushotoranyi.

Ibi bitwaro bya kirimbuzi byoherejwe muri Koreya y’Epfo, byanyujijwe mu nzira y’amazi aho byajyanywe mu rwego rwo guteguza Koreya ya Ruguru ko mu gihe izongera ibikorwa byayo byo kugerageza ibitwaro by’ubumara ndetse no gukora ibiindi bikorwa byose by’ubushotoranyi, ko urugamba ruzahita rwambikana.

Iki cyemezo Leta Zunze Ubumwe kandi igifashe harabanje kubaho ibiganiro yagiranye n’u Buyapani ndetse na Koreya y’Epfo byabereye mu murwa mukuru wa Tokyo, aho ibyo biganiro byemeje ko Koreya ya Ruguru igomba guhagurukirwa mu gihe itaretse ibikorwa byayo byo kugerageza ibitwaro by’ubumara.

Ubwo Perezida Donald Trump yahamagazaga inama y’igitaraganya kuri uyu wa Mbere, yabanje kubwira Loni ko Koreya ya Ruguru ikomeje kugaragaza ibikorwa by’ubutagondwa kandi ko batakomeza kubirebera.

Yagize ati “Koreya ya Ruguru ikomeje kugaragariza amahanga ibikorwa byayo by’ubutagondwa. Iki ni ikibazo tugiye guhagurukira tukacyikemurira.”

Ibiro ntaramakuru by’ Abongereza, Reuters, bitangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Koreya y’Epfo amato 4 y’intambara atwaye ibisasu bya kirimbuzi bigera ku 154 byo mu bwoko bwa BGM-109 byo gushwanyaguza Koreya ya Ruguru mu gihe izaba yongeye kugerageza ibitwaro by’ubumara bahora bayiyama bayisaba kubireka.

Ibi biro ntaramakuru bikomeza bivuga ko ibi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabitewe n’igitutu cyo kuba bafite ubwoba bw’uko igerageza rya gatandatu ry’ibitwaro by’ubumara Koreya ya Ruguru irimo gutegura rishobora kuba ryegereje.

JPEG - 87.6 kb

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje amato 4 y’intambara yikoreye intwaro zikaze hafi ya Koreya ya Ruguru Intambara hagati ya Koreya ya Ruguru na US ikomeje guca amarenga

JPEG - 46.7 kb

Ibitwaro byaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byoherejwe mu buryo bweruye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
TURATSINZE DESIRE Kuya 25-04-2017

IBIHUGU NTAYEGAYEZWA NIBIFASHE AMERIKA NA KOREYA YA RUGURU BATANGE AMAHORO KWISI NIBA BATUNVIKANYE ABATURAGE BARAHASHIRIRA

Titi Kuya 25-04-2017

Ibi byose nous les Africains turarebera, ariko bizatugiraho ingaruka pe.

Joan Kuya 25-04-2017

Hhhh ni bya bikangisho byintare iziritse sha ntabyo Trump yakora

fkasa Kuya 25-04-2017

nibagire vuba nubundi imihago iri kwisi igabanyuke nubwirasi

Nicole Kuya 25-04-2017

Tramp ntamikinoagira baraze bamubone umugabo nuvuga agashyira no mubikorwa ndamwemera .

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...