konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugabo yishe umuvandimwe we amuziza ko yasambanyije umugore we

Umugabo yishe umuvandimwe we amuziza ko yasambanyije  umugore we
13-02-2018 saa 12:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2362 | Ibitekerezo

Umugabo w’imyaka 27 wo mu gace ka Kijangi mu karere ka Kakumiro muri Uganda yatawe muri yombi akurikiranyweho kwivugana umuvandimwe we witwaga Ndyanabo Kunihira amuziza ko yaryamanye n’umugore we.

Polisi ya Uganda ikorera muri aka gace yavuze ko umugabo yamaze kwica murumuna we agahita atoroka nyuma akaza gufatirwa ahitwa Nyakatete kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018.

Parasikazio Enserikora, uyobora muri aka gace yabwiye Dail Monitor dukesha iyi nkuru ko ibi byatangiye ubwo uyu ukurikiranywe yagiye ku kazi nk’uko bisanzwe nyuma aza guhamagarwa na Nyina ubabyara bombi ko murumuna we amaze iminsi asambana n’umugore we kandi bakabikorera muri uru rugo rwabo.

Yagize ati “Ubwo yamusangaga ari mu buriri n’umugore we yagerageje ku mubaza impamvu yabimuteye ariko Nyakwigendera aho kumusobanurira ngo asabe imbabazi cyangwa yiruke ahunge ashaka ku murwanya”

Uyu mugabo yabwiye Polisi koko ko ariwe wishe umuvandimwe we ariko ahamya koko ko yamusanze ari mu buriri aryamanye n’umugore we agafata umuhoro akamutemagura kugeza apfuye kandi ngo ibi bikaba bitari ubwa mbere n’ubwo ari bwo yari afashwe.

Madamu Mangadalena Buhinjja, ari nawe mama w’aba bombi (Nyakwigendera na mukuru we wamwishe) yavuze ko yabibwiye umuhungu we mukuru atazi ko ashobora kurakara akagera n’aho amwica.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...