konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umusirikare warindaga Perezida Nkurunziza yirashe arapfa bitera benshi urujijo

Umusirikare warindaga Perezida Nkurunziza yirashe arapfa bitera benshi urujijo
7-08-2017 saa 20:49' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5685 | Ibitekerezo 1

Shefu Nishemezwe,Umwe mu basirikare barindaga umutekano wa Perezida Nkurunziza w’Uburundi yirashe akoresheje imbunda y’akazi ubwo yari ari mu biro by’umukuru w’igihugu ahita apfa

Uyu musirikare wari ufite ipeti rya Kaporali yapfuye yirashe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kanama 2017, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi ngo uyu mugabo yirasiye mu biro bya Perezida Pierre Nkurunziza maze ahita agwa aho, gusa kugeza magingo aya ntiharamenyekana icyatumye yirasa, ubu iperereza rikaba riri gukorwa.

Ubusanzwe uyu musirikare yari amaze amezi atandatu ari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrica, avuka mu Ntara ya Muramvya. Asize umugore n’abana 4, nyuma yo kwirasa umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge.

Iyi ni inshuro ya kabiri mu Burundi umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Perezida Nkurunziza yirasa, dore ko no muRI Kanama mu mwaka wa 2016 undi musirikare yirashe amaze kurasa mugenzi we ariko we akamukomeretse ntapfe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kaka Kuya 8-08-2017

Ninde byateye urujijo?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...