konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Afghanistan :Igitero cy’Abiyahuzi cyahitanye 96 abarenga 163 barakomereka bikomeye

Afghanistan :Igitero cy’Abiyahuzi cyahitanye 96 abarenga 163 barakomereka bikomeye
28-01-2018 saa 07:46' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 665 | Ibitekerezo

I Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan hakomeje kuvugwa ibitero by’urukurikirane bya bombe bitegwa mu modoka n’abiyahuzi bigahitana ubuzima bw’abasivili batari bake.

Ikibombe cyatezwe mu modoka n’abiyahuzi cyaturikiye ahantu hari hateraniye abantu benshi hanze y’inyubako ya Guverinoma I Kabul muri Afghanistan. Cyahitanye abantu batari munsi ya 95 gikomeretsa abasaga 163 nk’uko byemejwe na minisitere y’ubuzima mu gihugu.

Icyo kibombe cyatezwe hafi y’inyubako ishaje ya minisitere y’umutekano w’imbere mu gihugu nk’uko abatangabuhamya babivuze. Umuvugizi w’iyo minisitere Nasrat Rahimi yavuze ko uwaturikije bombe yakoresheje imodoka y’ambulansi mu gace gakunze kuba kiganjemo abaturage b’abasivili.

Ijwi rya Amerkka dukesha iyi nkuru yavuze ko Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afghanistan yamaganye icyo gitero avuga ko nta mpamvu yacyo kandi ko ari icya kinyamaswa.

Igihugu gituranyi Pakistan kinakunze gushinjwa gucumbikira abatalibani bakunze kuvugwaho ibitero by’abiyahuzi na cyo cyamaganye iki gitero, kivuga ko ari urukozasoni. Pakisitani yanihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Iturika ry’iyi bombe yo kuwa Gatandatu ribaye nyuma y’amasaha humvikanye ikindi gitero cy’ubwiyahuzi cyatezwe mu modoka hanze y’ikigo cya gisirikare mu majyepfo y’intara ya Helmand. Icyaturikiye mu ntara ya Nad Ali cyakomerekeje byibura abakozi batandatu ba leta bashinzwe umutekano nk’uko abategetsi babivuze. Ibindi kuri iyi nkuru murabigezwaho n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, uri i Kigali mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...