AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abo Turibo

Ukwezi.com ni ikinyamakuru cya Kompanyi Ukwezi Media Group Ltd, yiyemeje kwerekana itandukaniro mu bikorwa bijyanye n’itangazamakuru mu Rwanda no mu karere, bimwe muri ibyo bikorwa bikaba byaratangiye, birimo n’uru rubuga rwa Internet rubaho amakuru ashyushye, acukumbuye kandi ashingiye ku iperereza ryimbitse.

Izina "Ukwezi" ryatekerejweho bitewe n’intego, icyerecyezo n’umurongo twihaye mu mwuga w’itangazamakuru. Ubusanzwe, bimenyerewe ko iyo ukwezi kwabonetse abantu bishima kubera urumuri gutanga, ariko kandi n’iyo kutaraboneka kuba guhari kuko kuzenguruka isi yose, natwe iki kinyamakuru gifite intego yo kumurikira abanyarwanda kandi kikazajya kibagerera hirya no hino kikabagezaho amakuru atandukanye.

Icyerecyezo cyacu nacyo, ni uko Ukwezi.com kigomba kuba ikinyamakuru kizasakara hose nk’uko ntaho ukwezi kutageza urumuri rwako.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umwali cg se :njye ndi umututsi uriya ni umuhutu ??????

    Mu bantu biyita abahanga muri iki gihugu uretse ibipapuro birirwa barata ngo ni za Master’s cg za PhD abandi ngo ni za Apotre, Dr etc... badasubiza ibibazo abanyarwanda dufite kandi njya numva ngo ni abashakashatsi cg se n’ibyo batangaza aba ari ukuruma bahuha cg bareba hirya no hino, hagire uzahagarara hariya cg hano ansubize ibi bikurikira

    Ambwire nibura ibintu icumi (10) nzasuzuma maze kanaka nsange cg anyemeze ko ari umuhutu

    Ambwire ibintu icumi (10) nzasuzuma maze kanaka nsange ari cg anyemeze ko ari umututsi

    Njya numva bamwe batangira ngo byazanywe n’ababiligi ngo barapimaga(....), Fine
    None se ubwo twiyemeje kugumana ibo by’ababiligi ?

    Nibura se ibyariho mbere y’ababiligi ni ibihe ? ko ndeba twe dusa n’abikundira ibyapimwe n’ababiligi

    Ubu ngubu njyewe nafashe umwanzuro ukulikira niyemeje kurenga ibyo byose nkajya hejuru y’ibyo byose, najye mfite abantu banjye bishwe ariko : umuntu wese uzahemukira, uzaheza, uzica undi amwita umuhutu cg umututsi nzajya mufata nk’ikiremwa giciriritse kiri ku rwego rwo hasi gisuzuguritse imbere ya njye. Sinakubeshya kandi biriho ariko imbaraga bidutwara nk’abatuye u Rwanda mu gupfundura ipfundo ry’ubuhutu cg ubututsi ni imbaraga nyinshi cyaneeeeee dupfusha ubusa kandi twakazikoresheje mu bindi byakubaka igihugu cyacu kurushaho

    Gusa kunyita umuhutu ntacyo bimariye no kunyita umututsi ntacyo bimariye, igifite icyo kimariye ni ibikorwa nakora nanga akarengane ako ariko kose gakorewe uwo ariwe wese w’ikiremwa muntu mu Rwanda cg n’ahandi
    Kurwanya ihezwa mu nzego zose z’ubuzima , imyanya myiza y’akazi ,ihezwa mu bukungu ,ihezwa mu bucuruzi etc..ariko aho bipfira iyo ibibi biba ku bandi ukinumira kuko wowe utabangamiwe cg se utunzwe n’ibyavuye mu karengane k’abandi cg se ufite inyungu muri uko kurengana kw’abandi ubwo niho gucikamo bya bice byo gushyamirana bitangirira , intambara , ubuhunzi, ubwicanyi etc.....

    Muri macye iyo ubona ibibi bivugwa cg bikorwa ukicecekera ukumva ko bitakureba ntacyo uba umariye u Rwanda akndi ingaruka mbi zabyo nawe hari igihe zikugeraho

    Ndangije nzirikana kandi nshimira abantu bahishe abandi muri 1994 baba abazwi n’abatazwi , baba abagororewe cg abataragororewe, baba ababizize cg abagize amahirwe bakarikokana n’abo bahishe, haba abahishe abandi ubu bo bakaba batakiriho abantu nk’abo nibo u Rwanda rukeneye kuko ibyo bakoraga babikoze mu bihe bikomeye bashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi nta nyungu babitegerejeho

    Abo si nabita abahutu cg abatutsi abo nibo bana b’u Rwanda b’indahemuka nyazo kuko ibyo bakoze babasha kubikorera uwo ari we wese n’ahantu aho ariho hose ku isi atari uko yitwa umuhutu cg umututsi cg umuzung cg umwirabura cg ikindi cyose niko imitima-nama yabo yatojwe nuko gusa bazi agaciro k’ikiremwa-muntu nkabo,

    ">Ariko ubundi byatangiye bite ?, ni gute byatangiye umuntu yishyira hariya ati :njye ndi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA