AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibaruwa Joriji Baneti yanditse ashima byimazeyo Nzamwita Vincent De Gaule

Ibaruwa Joriji Baneti yanditse ashima byimazeyo Nzamwita Vincent De Gaule
12-08-2016 saa 09:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 44606 | Ibitekerezo 20

Nyakubahwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nejejwe no kubandikira ngirango mbashimire cyane, kuko n’ubwo benshi babanenga njye nitonze ngashishoza ngasanga hari ibintu byinshi nkwiye kubashimira.

Muri rusange ibintu mbashimira, bishingiye ku butwari n’impano mufite mu bijyanye no kwihangana cyane kandi mugaragarizwa kenshi ko nta musaruro ufatika mwagejeje ku mupira w’amaguru mu Rwanda, mukerekwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko batishimiye imiyoborere yanyu ariko mugakomeza kwihangana mukabima amatwi.

Muribuka neza nyakubahwa Perezida wa FERWAFA, ko kuva mwajyaho mwagiye munengwa cyane ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu bakaba baravuze ko ishyirahamwe muyobora ririmo umwanda wa ruswa, ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru n’ibindi bibi, ariko mbashimiye kwihangana mugira mukanga kuva ku izima, kuko ari nkanjye Joriji Baneti naba narabonye ko byanze nkegura.

Ubu ikipe y’u Rwanda Amavubi igenda isubira inyuma bikabije, umutoza uyitoza nawe mbashimiye ko mwagiye mugaragaza kenshi ko ari umutoza ushoboye, ibyo ni byiza ko ibintu byose mubibona mu ruhande rwiza, kabone n’iyo umuntu yakora ibihombya igihugu n’abagituye mwe mukibonera ari byiza, rwose mukomereze aho. Ubuse nabura kubashimira ko mwihangana mukagenda mu muhanda nta pfunwe kandi rubanda baba babagaya kubera imiyoborere isubiza inyuma umupira w’amaguru?

Mpise nibuka ariko n’ukuntu mwigirira icyizere, rwose nabyo ndabibashimiye. Umwaka ushize mwabonye ko mushoboye mwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (CECAFA), gusa ubanza abatoye nabo baramenye ko uretse no mu karere, n’iwacu mu Rwanda byazambye, bikaba ari yo mpamvu mwabonye ijwi rimwe gusa. Aha ariko naho ndabashimira, kuba mwarabonye ijwi rimwe mukabyakira mukumva ko ntako mutagize, mukomereze aho rwose kwigirira icyizere no kudacika intege ntako bisa, amaherezo na FIFA mushobora kuzayiyobora.

Nyuma yo kubashimira ariko, ndabamenyesha ko muramutse mwiyemeje kwegura kuri uwo mwanya bigaragara ko benshi batifuza ko mwagumaho, bwo nazabashimira birenzeho, mbese ibyanjye byose ni ugushima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
bicamumpka khallick Kuya 5-02-2020

jori baherze

jimmy Kuya 11-08-2019

degaulle arabikora

Nicolas Kuya 13-11-2018

hahahahahah Harya ko degaulle yagiye Amavubi yasamutseho imyamya ingahe ?? system niyo ifite ikibazo not umuyobozi

FRANCOIS XAVIER Kuya 6-03-2018

uwo ntabwo ari joriji twize ariko? Kubona ibyo Perezida wa FERWAFA atabonye? Yari yarakererwe kwegura rwose. Turashimira abamudukuye hejuru.

mubi Kuya 16-12-2017

joriji
uvuze ukuri kuber ushimiy

J.P. Kuya 18-09-2017

De Gaulle njye mbona Atari we kibazo. Ni we se utera mu izamu?

smael janine Kuya 7-09-2017

joriji nutaramu pee

GG Anthony Kuya 12-12-2016

joriji numusaza man , aba yashimye ibyo de Gaule wabo akora . rata gushima nibyiza musaza.

chelsea i Rubdngera Kuya 18-11-2016

joriji ndamwemeye ni iniga azikureba ibirimunda yagitera!

chelsea i Rubdngera Kuya 18-11-2016

joriji ndamwemeye ni iniga azikureba ibirimunda yagitera!

M.K Kuya 5-10-2016

Joriji uri umutalaamu cyane. Mugenzi wawe uyunguyu kabisa umwandikiye ibintu biri byo. Uzi avuga ngo stade regional ya Kigali ngo ntibayirenze abantu ibihumbi birindwi kubera ikimwaro no guseba,akirengagiza ko bucya yakira CAN!! Ahubwo Degaule niwe joriji nyawe bavuze,naho uwo bandika hano we afite ubwenge.

De Gaule Kuya 3-10-2016

De Gaule ni uwa mbere kabisa nanjye naramwemeye! uzi kubona umuyobozi ushinzwe gutunganya afata iyambere mu kwangiza ibyo ashinzwe gutunganya, abizi neza kandi abishaka? Sinzamwibagirwa ubwo yatezaga saga yimura match ya Rayon VS APR ngo ntabwo match yabera kuri Stade Regional ya Kigali ngo polisi ntiyashobora kuhacungira umutekano! Polisi imaze kumumwaza, yaremeye iraba ariko ashaka abasifuzi bayisifura ku mabwiriza ye (guha insinzi APR ku kibi n’icyiza) ariko uwo akozeho wese akamutera utwatsi! Sibwo byageze igihe cya match atarafatisha, bikaza kurangira we n’ikipe ye bakamye ikimasa!!!?!!!

Mu guharanira inyungu ze bwite n’iz’ikipe ye, Nzamwita ni umuntu w’umugabo kabisa!

rutanga Kuya 30-09-2016

nibyo kbsa

tigana Kuya 28-09-2016

joriji , suwakera! uwanditse nuwubu! nukuvuga ko ari umu.com

NIWUGENA HONORE NORBERT Kuya 29-08-2016

Muzasebanya kugera ryari/ njye nta muntu uyobora amashyirahamwe arimo cash uvugwa neza, njye rero nziko impano ya degoul ariyo iba ikenewe mu kuyobora amashyirahamwe afite cash.

GG Kuya 25-08-2016

hhhhhhhhhhhhhhhh cya joriji cyarasaze nigute gitinyuka degaule koko?

njye Kuya 14-08-2016

joliji we degoul mwihorere ntacyo yishoboreye rwose

Johnson Kuya 13-08-2016

Hahhhhh!!!! Ariko Joriji uranyica kbs. Ibyawe byose ngo ni ugushima gusa? Jye narumiwe koko! Ariko nibarize Joriji, ubundi uri Joriji wawundi wa kera? Cg Jo w’umu.com? Utuye he se?

kwizera Kuya 13-08-2016

Ndumiwe Joroji ni hatari abasomye iyi Nkuru turumiwe, twifata Ku mnwa

joan Kuya 12-08-2016

UKURI

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...