Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye yagaragaye mu kibuga cya Foot Ball aconga ruhango.
Iyi foto yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2019, ubwo uyu muyobozi yatangizaga umukino wa nyuma mu irushanwa ry’ ubukangurambaga ku bijyanye no gushishikariza abakiri bato gutanga imisoro.
Iri rushanwa rimaze iminsi ribera mu bigo by’ amashuri. Umukino wa nyuma wahuje ishuri rya Lycee de Kigali na APE Rugunga.
Iri rushanwa ryateguwe na Minisiteri y’ Uburezi ifatanyije n’ ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro RRA.