AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame na Museveni bicaranye mu irahira rya Ramaphosa baraganira

Perezida Kagame na Museveni bicaranye mu irahira rya Ramaphosa baraganira
25-05-2019 saa 13:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13674 | Ibitekerezo

Ifoto y’ icyumweru twabahitiyemo muri iki Cyumweru ni ifoto ya Perezida Kagame w’ u Rwanda na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bahuriye mu muhango w’ irahira rya Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa bakicarana, bakanaganira.

U Rwanda na Uganda nubwo ari ibihugu kuri ubu bitabanye neza ariko ni ibihugu bifitanye amateka. Perezida Museveni yafashije ingabo za RPA zabohoye u Rwanda zikarukurira mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Izo ngabo za RPA kandi nazo zafashije Perezida Museveni kubohora igihugu cya Uganda.

Kuva mu mwaka ushize wa 2018 , mu mubano w’ u Rwanda na Uganda hajemo agatotsi. U Rwanda rushinja Uganda gushimuta no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda, ndetse no gutera inkunga imitwe irurwanya.

Uganda ishinja u Rwanda ko rwafunze umupaka wa Gatuna. Gusa Leta y’ u Rwanda ivuga ko uwo mupaka utafunzwe ahubwo ari imirimo yo kuwagura yatumye amakamyo yawunyuragaho ahindurirwa icyerekezo.

Leta y’ u Rwanda guhera mu mpera z’ ukwezi kwa kabiri uyu mwaka igira Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda. Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ibibazo Abanyarwanda bagirira muri Uganda yabigejeje kuri Perezida Museveni ntabikemure kandi ariwe ugomba kubikemura.

Kuba Perezida Museveni na Perezida Kagame bahuriye mu irahira rya Perezida Ramaphosa bakicarana bakanaganira ni inkuru nzira ku Banyarwanda n’ Abaturage ba Uganda badashimishijwe no kuba ibihugu byombi bituranye bitabanye neza.

Perezida Ramaphosa wasimbuye Jacob Zuma yarahiye muri sitade, uyu muhango witabiriwe n’ abantu ibihumbi 32 barimo abakuru b’ ibihugu 40. Ubusanzwe uyu muhango waberaga kuri Perezidansi ya Afurika y’ Epfo ariko kuri iyi nshuro wabereye muri Sitade mu rwego rwo kugabanya ingengo y’ imari iwugendaho.

Andi mafoto yo muri uyu muhango

 ;

Perezida Ramaphosa warahiye none


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA