konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO: Ibyaranze umukino w’ishiraniro wa APR FC na Mukura VS

AMAFOTO: Ibyaranze umukino w’ishiraniro wa APR FC na Mukura VS
26-11-2017 saa 21:09' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2855 | Ibitekerezo

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe yo mu majyepfo ya Mukura Victory Sports warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Wari umukino w’ishiraniro buri kipe yashakaga gutsinda.

Ni kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 kuri sitade Amahoro i Remera. Ni umukino watangiye ubona APR FC ari yo yinjiye mu mukino neza mbere kuko ku munota wa 8 gusa Butera Andrew wari umaze igihe ari mu mvune yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye cyane yari ateye.

Butera yishimira igitego yari amaze gutsinda nyuma yo kuva mu mvune.

Umupira wakomeje gukinirwa hagati ariko Mukura VS nayo ishaka kwishyura, ku munota 34 Mutebi Rashid atsinda igitego cyo kwishyura cya Mukura maze igice cya mbere kirangira ari kimwe kuri kimwe.

Afande Gen James Kabarebe nawe yari yitabiriye uyu mukino

Amakarita yavuzaga ubuhuha muri uyu mikino

Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga nawe yawurebye

Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa APR FC yakoze impinduka avanamo kapiteni Ngabo Albert ashyiramo Imuran Nshimiyimana mu rwego rwo gukomeza hagati ha APR FC, izo mpinduka ariko ntacyo zatanze bituma amakipe yombi arangiza umukino anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa munani wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu

Kiyovu Sports 0-0 Marines (ntiwarangiye kubera ikibazo cy’imvura, ukaba uzasubirwamo).

Ku Cyumweru

AS Kigali 2-1 Etincelles
Kirehe 2-0 Espoir
Gicumbi 1-1 Police
Bugesera 1-1 Sunrise
Miroplast 0-0 Amagaju
APR Fc 1-1 Mukura VS

Ikipe ya Mukura yaherukaga kunganya na Rayon Sports naho APR FC yo yaherukaga kunganya na Police ubusa ku busa. Kiyovu Sports niyo ikomeje kuyobora by’agateganyo urutonde rwa Shampiyona n’amanota 15

Amafoto :Muhizi Olivier na Murekezi Olivier ​


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...