AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

APR FC y’abakinnyi 10 yakubise ahababaza Rayon Sports ubugira kabiri

APR FC y’abakinnyi 10 yakubise ahababaza Rayon Sports ubugira kabiri
25-02-2018 saa 19:13' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3481 | Ibitekerezo

Umukino w’ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports FC, wari umukino wa shampiyona y’u Rwanda w’ikirarane, wabaye kuri iki Cyumweru, warangiye APR FC y’abakinnyi 10 itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, abafana ba APR FC bakomeza kubyina intsinzi nyuma yo kubasha gutsinda ikipe y’abakeba inshuro ebyiri zikurikirana.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018, kuri stade Amahoro i Remera byari ibicika ku makipe y’abakeba ya Rayon Sports na APR FC. Rayon Sports niyo yari yakiriye APR FC, ikaba yari yahigiye gukomeza gushimisha abakunzi bayo nyuma yo gusezerera ikipe y’i Burundi mu mikino ya CAF Champions League, ari nako ishaka kwihimura kuri APR FC iheruka kuyitsinda mu mukino wo guhatanira igikombe cy’Intwari.

Umukino watangiye ubona amakipe yose yigana, buri ruhande rushaka aho rwatoborera ngo rugera mu izamu. Ku munota wa 33 w’igice cya mbere, Hakizimana Muhadjil yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC abafana bayo bajya mu bicu, ariko kuko yagiye kwishimira igitego agakuramo umupira we wo hejuru yabonye ikarita y’umuhondo. Iyi karita yamukozeho kuko uyu rutahizamu yakomeje gusatira cyane aza kuvuga ko bamukoreyeho ikosa n’ubwo umusifuzi yavuze ko yigushije birangira amuhaye ikarita y’umuhondo ya kabiri maze asohoka mu kibuga uko.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Rayon Sports FC . Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Nahimana Shasir asimburwa na Yannick Mukunzi. Rayon Sports yocyeje igitutu APR FC bikomeye ariko biranga biba iby’ubusa, APR FC ikomeza kwihagararaho n’ubwo bari abakinnyi 10 gusa.

Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Miggy, yagize uruhare runini cyane kuko yayoboye abakinnyi ba APR FC mu minota y’igice cya kabiri cyose umukino urangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Rayon Sports, APR FC iba isubiriye Rayon Sports nyuma y’iminsi 24 bahuriye mu gikombe cy’Intwari.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...