AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

APR FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports yananiwe gutsinda Miroplast FC ya nyuma

APR FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports yananiwe gutsinda Miroplast FC ya nyuma
28-02-2018 saa 18:52' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2041 | Ibitekerezo 2

Ikipe ya APR FC iheruka gutsinda Rayon Sports FC igitego kimwe ku busa, yari yakiriye Miroplast FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rusange, uretse kuba ku mwanya wa nyuma ikaba ifite n’ibibazo by’imishahara dore ko n’umutoza wayo aherutse kwegura, ariko ntibyayibujije kwihagararaho imbere ya APR FC.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantre 2018, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari yakiriye Miroplast mu umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona. APR FC yari yaruhukije abakinnyi basanzwe babanzamo barimo Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve na Issa Bigirimana kongeraho Hakizimana Muhadjili wari ufite ikarita y’umutuku yahawe ku mukino batsinzemo Rayon Sports.

APR FC yatangiye isatira cyane, abakinnyi nka Nshuti Innocent na Itangishaka Blaise batangirana umurego ariko abakinnyi b’inyuma ba Miroplast baba ibamba, igice cy ambere kirangira ari ubusa ku busa ndetse nta na byinshi impande zombi zagaragaje kuko n’imipira y’imiterekano APR FC yabonaga yayiteraga hanze cyangwa mu maboko y’umuzamu.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Sekamana Maxime asimbura Iranzi Jean Claude naho Miggi asimbura Itangishaka Blaise, maze iyi kipe itangira gusatira cyane mu buryo bugaragara ariko abakinnyi ba APR FC ntibagira igitego babona imbere y’izamu rya Miroplast kugeza umukino urangiye.

Iyo APR FC iramuka itsinze Miroplast yari kurara ku mwanya wa mbere dore ko ikipe zari ziyoboye urutonde rwa shampiyona kuri uyu wa Kabiri 27 Gashyantare 2018 zose zatakaje amanota, Kiyovu Sports yanganyije na Kirehe FC naho AS Kigali inganya na Police FC ibitego bibiri kuri bibiri. Muri rusange, imikino yo ku munsi wa 12 wa shampiyona, amakipe menshi yaranganyije agabana amanota.

Dore uko imikino y’umunsi 12 yagenze uyu munsi:

APR FC 0 - O Miroplast FC 0

Mukura VS 1 -1 Marines FC

Sunrise FC 1 – 1 Amagaju FC

Bugesera FC 0 - 0 Etincelles FC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Mimi2 Kuya 1-03-2018

so what? gutsinda Gasenyi yikinyabupfura gike biba bihagije.

mimi Kuya 28-02-2018

APR irasebye pe!ntibashimwa kabiri ubwo baratangiye akabo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...