konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Abafana ba Arsenal baturutse mu bihugu 7 bafashije abatishoboye mu Rwanda

Abafana ba Arsenal baturutse mu bihugu 7 bafashije abatishoboye mu  Rwanda
2-04-2018 saa 17:40' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3472 | Ibitekerezo 3

Abafana b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu Karere ka Bugesera bakora ibikorwa byo gufasha abakene maze baranasabana.

Aba bafana baturuka muri Tanzaniya ,Kenya ,Uganda, Zambia , Zimbabwe ,Ethiopia n’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki 31 Werurwe bakoreye umuganda mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, basura n’urwibutso rwa Jenocide rwa Ntarama.

Mu muganda bakoze basannye inzu 2 z’imiryango itishoboye, imwe bayishyiraho isakaro rishya indi bayivugurura bashyiraho imiryango n’amadirishya bishya kuko ibyariho byari bishaje cyane.

Mukagihana wafashijwe n’aba bafana ba Arsenal bakamuha isakaro rishya yavuze ko ashimishijwe n’uko baje kumufasha batamuzi avuga ko ari ibintu bimukoze ku mutima.

Ati "Ni ukuri ndashimira aba bana baje kumfasha ntabazi nabo batanzi, bakampa isakaro rishya ni ukuri bimpaye icyizere ko ubuzima bushobora guhinduka n’igihugu kigahinduka cyiza kurushaho kuko dufite imbaraga nshya kandi murashoboye bana banjye. "

Mukagihana usanzwe abana n’abuzukuru be arera nyuma y’uko abana be bose bapfuye avuga ko ubuzima buba bugoranye ariko ngo Imana ikomeza kumurinda,

Muhire Herbert uhagarariye abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Funs yavuze ko impamvu bahisemo kujya gukorera umuganda Nyamata ari uko ari hafi ya Kigali kandi hakaba hafite n’amateka yihariye.

Yagize ati "Buri mwaka abafana ba Arsenal hano mu Rwanda turahura tugakora ibikorwa byo gufasha bamwe mu batishoboye.Ubu rero twagize amahirwe abafana bagenzi bacu baturutse muri Afurika yo munsi y’ubutayi bwa Sahara baradusura twahisemo Bugesera kuko ari hafi ya Kigali kandi n’ahandi tuzahajya umwaka utaha. Ubu twafashije abakecuru bakuze turabasanira tuzakomeza gukora ibi bikorwa.”

Yunzemo ati “ Twifatikanyije n’abafana bagenzi bacu b’abashyitsi muri iki gikorwa ndetse twanabatembereje basura u Rwibutso rwa Jenocide rwa Ntarama bamenya amateka y’igihugu cyacu, ariko nk’uko mubizi no mu ntego za Arsenal nk’ikipe gufasha biza ku mwanya wa mbere natwe rero niyo ntego kandi tuzakomeza ibikorwa nk’ibi."

Nyuma y’umuganda habaye ubusabane abantu baraganira ndetse baramenyana kurushaho. Irudukunda Liliane Miss Rwanda 2018 nawe ni umwe mu bifatanyije n’aba bafana muri icyo gikorwa .

Imwe mu nzu y’umukecuru utishoboye basannye

Uyu mukecuru niwe Mukagihana wasakariwe inzu

Banasuye Urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda batunguye Miss Irudukunda Liliane bamuha Jezzi ya Arsenal yanditseho Miss Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
John Kuya 7-04-2018

Sports iduhuze mu bikorwa byiza by’urukundo. Isomo ryiza

Jerome Musenge Kuya 3-04-2018

Iki gikorwa ni icy’agaciro kuri Arsenal FC ndetse no ku banyarwanda barangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe H.E Paul Kagame umufana ukomeye wa Arsenal FC

Jerome Musenge Kuya 3-04-2018

Iki gikorwa ni icy’agaciro kuri Arsenal FC ndetse no ku banyarwanda barangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe H.E Paul Kagame umufana ukomeye wa Arsenal FC

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...