konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amafoto 70 agaragaza ubukana bw’imirwano hagati y’abafana b’Abongereza n’Abarusiya

Amafoto 70 agaragaza ubukana bw’imirwano hagati y’abafana b’Abongereza n’Abarusiya
12-06-2016 saa 07:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22124 | Ibitekerezo 3

Nyuma y’umukino wa EURO 2016 wahuje u Bwongereza n’u Burusiya mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2016, habaye imirwano ikaze hagati y’abafana b’Abarusiya n’Abongereza, abantu amagana barakomereka n’ibintu byinshi birangizwa.

Uyu mukino waberega muri Stade Vélodrome yo mu mujyi wa Marseille mu Bufaransa, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, u Bwongereza bukaba ari bwo bwabanje gutsinda ariko buza kwishyurwa ku munota wa nyuma w’umukino.

Umusifuzi akimara kurangiza umukino, abafana b’abarusiya bibasiye abongereza bajya kubakura nabi mu byicaro byabo banabambura amabendera y’u Bwongereza bari bitwaje mu gufana ikipe yabo.

Ibi byakuruye imirwano ikaze ku mpande zombi ariko Polisi iza kugerageza kubihosha ikoresheje ibyuka biryana mu maso, abafana b’amakipe yombi babona gusohoka neza muri sitade n’ubwo abakomeretse bari benshi n’ibyangijwe atari bicye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, ryavuze ko hagiye gukorwa iperereza ku by’izi mvururu n’imirwano, abafana b’u Burusiya bateje iki kibazo bakaba bashobora gufatirwa ibihano birimo no kutazongera kwemererwa kugera ku bibuga biberamo iyi mikino.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
munyensanga Kuya 14-06-2016

HAHAHAHAHAH! ABAZUNGU, DES BARBARES! HAHAHAHAHAH!

mario Kuya 12-06-2016

Ni KGB yari yaje gufana si Russia yose

Baptiste Kuya 12-06-2016

Nta discipline habe namba

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...