konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amateka , ibigwi n’ubuhanga budasanzwe byaranze ikirangirire Lionel Messi

Amateka , ibigwi n’ubuhanga budasanzwe byaranze ikirangirire Lionel Messi
4-05-2016 saa 03:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1291 | Ibitekerezo

Lionel Andrés Messi uzwi ku kabyiniriro ka Leo Messi, ni umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Argentine, kuri ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Fc Barcelona anamazemo igihe kinini dore ko ari nayo kipe rukumbi yamenyekanyemo akanubakiramo amateka adasanzwe, akaba ari umukinnyi udashidikanywaho mu kugira ibigwi bihebuje mu ruhando rw’umupira w’amaguru kuri iyi si.

Lionel Messi yavutse tariki 24 Kamena 1987, avukira mu mujyi witwa Rosario wo mu gihugu cya Argentine. Se umubyara akaba yitwa Jorge Horácio Messi, akaba yarakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’ubucuzi naho mama we Celia María Cuccittini akaba yari umukozi ukora amasuku, Messi akaba afite bakuru be babiri na mushiki we umwe.

Ku myaka 5 gusa, Lionel Messi yatangiye gukina umupira w’amaguru mu gakipe ko mu gace k’iwabo aho yatozwaga na papa we Jorge, maze ku myaka 8 yerekeza mu gakipe kitwaga Newell’s Old Boys kari gaherereye mu mujyi w’iwabo wa Rosario aho yaje kumara imyaka ine abashije kwitabira imikino yose yakinwe n’iyo kipe uretse gusa umukino umwe wabaye arwaye. Kuva ubwo Messi yaje guhinduka ikirangirire mu mujyi aho bamuhimbaga akamashini ko mu 1987 (The machine of 1987) aho bashakaga kuvuga ko ari igitangaza kandi yaravutse mu mwaka wa vuba.

Ku myaka 11, Lionel Messi yaje kugaragaraho uburwayi bw’umusemburo w’ubukure wagombaga gutuma agwingira, maze ikipe yitwaga River Plate yo mu gace k’iwabo yerekanaga ko yamwifuzaga ngo ayikinire, ibura amafaranga yo kumuvuza ubwo burwayi. Aya makuru yaje kugera kuri Carles Rexach wari umuyobozi wa FC Barcelona wari waratangajwe n’ubuhanga bwa Lionel Messi, maze abifashijwemo na papa we, Messi abasha kujya gukora igeragezwa muri Barcelona, kuva ubwo Messi na papa we bimukira muri Esipanye aho ikipe ya FC Barcelona yabashije kuvuza Messi maze agahita atangira kuyikinira mu ikipe y’abana (Youth academy), bivuga ko ikintu cya mbere Messi yaguzwe, ari ubuvuzi bwamufashije kutibasirwa n’indwara yari gutuma agwingira.

Messi yatangiye gukinira Barcelona mu ikipe y’ingimbi guhera muri 2000 kugeza muri 2003 aho yaje gutsinda ibitego 37 mu mikino 30 maze muri shampiona ya 2003 -2004 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ariko y’abatabanzamo (reserves), nyuma yo guca agahigo agatsinda igitego byibura kuri buri mukino maze arangiza afite ibitego 21 mu mikino 14. Ibi byaje kumuhesha kwinjira mu ikipe ya mbere aho yakinnye umukino we wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2003, mu mukino wa gicuti wahuje Barcelona na Porto, icyo gihe Messi akaba yari afite imyaka 16 n’iminsi 145.

Ku myaka 17 n’iminsi 114, umutoza Frank Rijkaard watozaga Barcelona icyo gihe yamugiriye icyizere ku mukino wa mbere w’irushanwa wabahuje na RCD Espanyol tariki 16 Ukwakira 2004, maze aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi w’umwana kurusha abandi wabashije gukinira Barcelona muri Shampiona La Liga ya Esipanye. Taliki ya 1 Gicurasi 2005 nibwo yatsindiye ikipe nkuru igitego cya mbere ku mukino wabahuje na Albacete Balompié, nabwo aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi wabashije gutsindira FC Barcelona muri shampiona ari muto kurusha abandi. Messi akaba yarakunze cyane umutoza we Frank Rijkaard akaba aherutse no kuvuga amagambo agira ati: “Sinzibagirwa icyizere wangiriye ukankinisha mu ikipe nkuru mfite imyaka 16 gusa, waramfunguriye unyinjiza mu mateka yanjye nyayo y’umupira w’amaguru”.

Tariki 16 Nzeri 2005, Messi yahinduriwe amasezerano muri Barcelona atangira guhembwa amafaranga menshi aho yahawe amasezerano agera muri 2014 ndetse muri uwo mwaka akaba yaranahawe ubwenegihugu bwa Esipanye, uwo mwaka akaba yarawugiriyemo n’ibihe byiza kuko tariki 27 Nzeri yakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’U Burayi (Champions League) na Udinese yo mu guhugu cy’u Butaliyani, aho yaje gukinana na rutahizamu Ronalidinho nawe wabicaga bigacika icyo gihe maze abafana ba FC Barcelona baramwishimira bihambaye, bafasha umutoza Frank Rijkaard kubona igihembo cy’umutoza witwaye neza muri Esipanye ndetse no ku mugabane w’u Burayi wose.

Muri shampiona ya 2006 -2007, Messi yakomeje kwigaragaza nk’igitangaza aho yarangije atsinze ibitego 14 mu mikino 26 maze aza kuba nk’imana ya Barcelona ubwo yatsindaga ibitego 3 mu mukino uzwi nka El Clásico uba uhuza ikipe ya Barcelona na Real Madrid, akaba ari nawe wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino (Hat-trick) mu mukino wa El Clásico ari muto kurusha abandi.

Tariki 18 Mata 2007, Messi yahawe akabyiniriro ka “New Maradona” bishatse kuvuga Maradona mushya bitewe n’ibitego bibiri yatsinze ku mu kino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cya Copa Del Rey, muri ibyo bitego hakaba hari harimo ikimeze nk’icyo Maradona yatsinze mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka w’ 1986 cyabereye muri Mexico bakina n’igihugu cy’U Bwongereza, icyo gitego kikaba cyariswe igitego cy’ikinyejana maze abafana bo mu gihugu cya Esipanye batangira kumwita “Messidona” kuko bakinaga ku mwanya umwe kandi akora udushya nk’utwo Maradona yakoze muri Mexico mu 1986, byongeye bombi bakaba bakomoka muri Argentine.

Tariki 27 Gashyantare 2008, Messi yakinnye umukino we w’100 muri Barcelona maze muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’imbere (Rutahizamu) ku isi, naho mu gihugu cya Esipanye ahabwa igihembo cy’umukinyi mwiza ndetse bamwe banavuga ko ari we wagombaga guhabwa umupira wa zahabu wa 2008 (Ballon d’or 2008) wahawe Cristiano Ronaldo. Lionel Messi kandi yaje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kaka na Cristiano mu guhatanira Ballon d’Or ya 2007, yongera kuza ku mwanya wa kabiri mu bahataniraga igihembo cy’umukinnyi wa FIFA w’umwaka wa 2007, nabwo akaba yari akurikiye Kaka. Shampiona ya 2007-2008 ikaba yararangiye Messi abashije gutsinda ibitego 16 mu mikino yose n’ubwo yamaze igihe kinini ari mu mvune.

Muri shampiyona ya 2008-2009, umukinnyi Ronaldinho akimara kugenda, Messi yahise afata nimero 10 yambarwaga na Ronaldinho maze aza no guhita aba umukinnyi wa kabiri wa FIFA nyuma ya Cristiano, ndetse abasha gutsinda hat-trick (ibitego 3 mu mukino umwe) ya mbere ya 2009 mu mukino w’igikombe cya Copa del Rey batsinda Atlético Madrid, aza kongera guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Champions League nyuma yo kwihaniza Bayern Munich.

Messi yaje gutwara kandi umupira wa zahabu wa 2009 (Ballon d’Or 2009) ndetse anatsinda igitego cyahesheje ikipe ye igikombe cy’isi cy’ama clubs cya 2009, ahita anahabwa igikombe cy’umukinnyi wa FIFA witwaye neza ku isi, akaba kandi mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 yarabashije gutsinda hat-trick(ibitego 3 mu mukino umwe) harimo n’aho yatsinze Arsenal ibitego 4 wenyine mu mikino ya Champions League, byatumye aca agahigo k’umukinnyi wa Barcelona wabashije gutsinda “Hat-Tricks” nyinshi, aza no kurangiza ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri shampiona ya Espanye ku nshuro ya kabiri, akaba kandi yararangije afite agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe wa shampiona n’ibitego 47, agahigo yambuye Ronaldo wo muri Bresil.

Messi kandi yongeye gutwara igihembo cya Ballon d’Or cya 2011 ndetse aranabisubira muri 2012 bituma anaca agahigo ko kucyegukana inshuro enye kandi zikurikirana, ibi bikaba bitarakorwa n’undi mukinnyi n’umwe. Messi kandi muri iyo myaka, yanatwaraga igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi gitangwa na FIFA, ari nako atwara icy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi ndetse n’icy’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Esipanye, hanyuma mu mwaka wa 2013 mu gihe yahataniraga Ballon d’Or na Cristiano Ronaldo abasha kwegukana umwanya wa kabiri.

Mu mwaka wa 2014, Messi yibasiwe n’imvune maze ntiyigaragaza nko mu myaka yabanje, gusa yabashije kuyobora ikipe y’igihugu cye cya Argentine mu mikino y’igikombe cy’isi igera kure n’ubwo itabashije kucyegukana. Umwaka wa 2015 waramuhiriye bidasanzwe kuko yanawutwayemo ibihembo byinshi birimo icy’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Espagne, Ballon d’Or y’uwo mwaka n’ibindi bitandukanye mu gihugu cya Espagne.

Muri rusange kuva yatangira gukinira ikipe ya Barcelona nkuru, mu mikino 345 yakinnye yabashije gutsinda ibitego 311, mu gihe ikipe nkuru y’igihugu cye cya Argentine amaze kuyikinira imikino 107 akaba yarabashije kuyitsindira ibitego 50. Niwe mukinnyi kugeza ubu umaze gutwara Ballon d’Or nyinshi kuko yayitwaye inshuro eshanu, muri izo hakaba harimo inshuro enye zikurikirana. Niwe mukinnyi kandi kugeza ubu umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya La Liga yo muri Esipanye kuva yabaho, kuko amaze gutsinda ibigera kuri 308.

Uwavuga amateka n’ibigwi bya Lionel Messi bwakwira bugacya atarabirangiza, uwavuga ibikombe n’ibihembo byose yibitseho ntiyabirangiza kugeza aho abatari bake kugeza ubu bamufata nk’umukinnyi warushije abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, gusa n’ubwo yagiye akinira ikipe y’igihugu cye cya Argentine akaba atarigeze ayikorera ibitangaza nk’ibyo yakoreye muri FC Barcelona, gusa afite byinshi yayifashije ariko si nk’uko byifuzwaga n’abaturage ba Argentine ndetse n’abakunzi b’ikipe y’iki gihugu. Messi afite uduhigo twinshi cyane kandi afite amateka akomeye muri Barcelona dore ko nta n’indi kipe (club) arakinira kuva yageramo, ndetse biranagoye cyane kuva hari indi kipe yabasha kumugura ngo ayikinire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
 • Mugabo https://dmv.ny.gov/learn-about-personalized-plates

  Inama: ziba siwowe ukunda u Rwanda gusa ahubwo Uzi kwibonekeza.

  ">Uyu mutype ariyemera Sana. 1. Yaje ahimba case nkabandi Bose abeshyera igihugu cye ngo (...)
 • Mugabo https://dmv.ny.gov/learn-about-personalized-plates

  Inama: ziba siwowe ukunda u Rwanda gusa ahubwo Uzi kwibonekeza.

  ">Uyu mutype ariyemera Sana. 1. Yaje ahimba case nkabandi Bose abeshyera igihugu cye ngo (...)
 • IZINDI NKURU WASOMA
  Loading...