konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Areruya Joseph abaye umunyarwanda wa mbere ukoze amateka akomeye mu isiganwa ry’amagare

Areruya Joseph abaye umunyarwanda wa mbere ukoze amateka akomeye mu isiganwa ry’amagare
13-06-2017 saa 14:21' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 6552 | Ibitekerezo

Areruya Joseph, umunyarwanda ukina nk’uwabigize umwuga mu mukino wo gusiganwa ku magare, yamaze kwegukana agace ka 5 mu isiganwa mpuzamahanga ryo ku mugabane w’u Burayi rya Giro D’italian rizenguruka igihugu cy’u Butaliyan, akaba ari we munyarwanda wa mbere wegukanye agace k’isiganwa kuri uyu mugabane.

Areruya Joseph asanzwe akinira Team Dimension Data For Qhubeka, akaba ari ku nshuro ya mbere yari yitabiriye isiganwa rya kabiri ku isi mu batarengeje imyaka 23, mugenzi we bakinana mu ikipe imwe Mugisha Samwel we ntiyabashije gukomeza isiganwa aho yatangiye nabi akora impanuka.

Areruya yasizeho Nicolay Cherkasov wari umukurikiye amasegonda 12.
Kuri uyu wa Kabiri abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Osima basoreza i Senigallia aho bagenze urugendo rw’ibirometero 87.2.

Isiganwa ntiryahise rirangira kuko rigomba gukurikiranwa n’irindi aho basiganwa umuntu ku giti cye (individual time trail), bagahaguruka ahitwa Campacavallo hareshya na Kirometero 14. Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 bazahaguruka Francavilla AL Mare bajya i Casalin Contrada hareshya na kirometero 132,2, tubibutse ko ari abatarengeje imyaka 23 barimo gusiganwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...