konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Argentine yihanije USA, Lionel Messi akora ibitarakorwa n’undi mukinnyi mu gihugu cye

Argentine yihanije USA, Lionel Messi akora ibitarakorwa n’undi mukinnyi mu gihugu cye
22-06-2016 saa 07:31' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4504 | Ibitekerezo

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi yaciye agahigo katigeze kagerwaho n’undi mukinnyi mu ikipe y’igihugu cye cya Argentine, nyuma y’umukino wa kimwe cya kabiri wabahuje na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakayitsinda batayibabariye.

Ikipe y’igihugu cya Argentine, yabashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Copa Amerika itsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-0, uyu mukino Lionel Messi akaba ari nawo yandikiyemo amateka yo kuba ari we wabashije gutsindira ibitego byinshi mu mateka y’igihugu cye.

Uyu rutahizamu rurangiranwa w’ikipe ya FC Barcelona, yaciye kuri mugenzi we Gabriel Batistuta wari waratsindiye Argentine ibitego 54, nyamara bigaragara ko Messi ashobora no kubirenza cyane kuko akiri muto kandi akigaragara nk’umukinnyi w’umuhanga.

Muri uyu mukino, Lionel Messi yahaye Ezequiel Lavezzi umupira yaje kubyaza igitego, Messi aza kwitsindira icya kabiri, Gonzalo Higuain atsinda icya gatatu ndetse n’icya kane. Messi ubushize yari yatsinze igitego cya 54 ahita anganya na Batistuta none yahise amurenga.

Ikipe ya Argentine, igomba gukina umukino wayo wa nyuma n’ikipe igomba gutsinda hagati ya Colombia na Chili, mu wundi mukino wa kimwe cya kabiri ugomba kuba kuri uyu wa Gatatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...