konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bidasubirwaho, Lionel Messi yakatiwe igihano cy’igifungo

Bidasubirwaho, Lionel Messi yakatiwe igihano cy’igifungo
6-07-2016 saa 11:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4907 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2016, nibwo Lionel Messi yakaniwe n’urukiko rukuru mu gihugu cya Esipanye igifungo cy’umwaka n’amezi 9 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza amamiliyoni y’imisoro. Imbere y’umucamanza, mu minsi ishize Messi yari yavuze ko yasinyiye ibintu atazi

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine akaba anakinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye, yahamijwe icyaha cyo kurigisa amamiliyoni menshi y’imisoro, kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2009 akaba yaregwaga kurigisa amadolari asaga 4.500.000, ni ukuvuga arenga 3.577.500.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Messi yareganywe na Se umubyara witwa Jorge ari nawe ushinzwe gucunga no gukurikirana imitungo y’umuhungu we, bakaba banashinjwaga kubeshya abakozi bashinzwe gukusanya imisoro ya Leta ubwo babazwaga ngo haboneke amakuru yagombaga gufasha mu iperereza.

N’ubwo Messi n’umubyeyi we Jorge bakomeje guhakana ibyaha byose baregwa, ariko byarangiye urukiko rukatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21, icyakoze amategeko yo mui Esipanye avuga ko igifungo kiri munsi y’imyaka ibiri gishobora gusubikwa kikavunjwamo ihazabu (amande).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Ndahimana jado Kuya 10-07-2016

Rwose ibi birababaje kubona umukinnyi wigihangajye nka messi arwa ibyabandi ark yihangane atange ayomafaranga kuburyo azangera agahangana numwami wacu CR7 imana ikomeze imufashe.

Ndahimana jado Kuya 10-07-2016

Rwose ibi birababaje kubona umukinnyi wigihangajye nka messi arwa ibyabandi ark yihangane atange ayomafaranga kuburyo azangera agahangana numwami wacu CR7 imana ikomeze imufashe.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...