konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bidasubirwaho, Rayon Sports FC yabonye umuterankunga mushya uzajya ayiha akayabo

Bidasubirwaho, Rayon Sports FC yabonye umuterankunga mushya uzajya ayiha akayabo
20-09-2017 saa 10:04' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 6728 | Ibitekerezo

Ikipe ya Rayon Sports FC bakunda kwita Gikundiro ikaba iri mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda, nyuma y’uko yari isanzwe ifashwa na SKOL, yabonye umuterankunga mushya bazakorana imyaka 4 kuva muri 2017 kugeza 2021 aho azajya ayiha amafaranga menshi azayifasha kurushaho gutera imbere.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Nzeri 2017 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports FC burangajwe imbere na Gacinya Dennis bwemeje ku mugaragaro ko nyuma ya Skol bwabonye umuterankunga mushya, uyu akaba ari FEZABET, sosiyeti ikora ibijyanye no gukina imikino y’amahirwe bimenyerewe nka betting (Betingi).

Mu masezerano bagiranye na Rayon Sports FC harimo ko mu mwaka wa mbere bazabaha amafaranga y’u Rwanda miliyoni 54 ndetse n’agahimbazamushyi igihe batwaye igikombe cy’Amahoro kangana na miliyoni ebyiri, naho igihe batwaye igikombe cya shampiyona bwo bagahabwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, naho igihe bageze mu matsinda y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Champions League) bakazajya bahabwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10, bikazakomeza gutyo hanyuma mu mwaka wa kabiri bakazahabwa miliyoni 56.

Gacinya Dennis aganira n’Ikinyamakuru Ukwezi.com yahamije ko bamaze gusinya amasezerano aho yagize ati: “Nibyo koko amasezerano twayasinye, nibyo twumvikanye ngirango wabibonye kandi turatangirana nabo ku mukino wa gicuti dufitanye na Etincelles i Rubavu kuri uyu wa Gatatu, kandi ndagirango mbwire abafana batube inyuma kugirango dukomeze twubake ikipe yacu”.
Tumubajije niba koko impande zose zo muri Rayon Sports zarabyemeranyijeho ari zo Imena n’umuryango, Gacinya yagize ati “Ibyo ntakibazo kirimo twarumvikanye barabizi nta kibazo kizazamo kandi na Skol ngirango wababonye hano nabo nta kibazo babifiteho twarumvikanye”.

Ibi bije nyuma yaho iyi sosiyete kandi n’ubundi yari imaze gusinyana amasezerano na Etincelles yo ku Gisenyi aho basinyane amasezerano avuga ko bazajya bayiha amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumi buri mwaka. Rayon Sports FC, Bugesera FC na Etincelles FC kugeza ubu ni zo kipe zo mu Rwanda zonyine zifite abaterankunga batari inzego za Leta y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...