AMAKURU

UKWEZI
pax

Bidasubirwaho, Rugangura yasimbuye Rutamu witegura gukorana amateka na Rugimbana

Bidasubirwaho, Rugangura yasimbuye Rutamu witegura gukorana amateka na Rugimbana
7-06-2016 saa 09:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8239 | Ibitekerezo 13

Mu gihe guhera tariki 10 Kamena 2016 abanyamakuru Rugimbana Théogène na Rutamu Elie Joe bazatangira gukora kuri Radio One, mugenzi wabo Rugangura Axel yamaze gusimbura Rutamu aho yakoraga.

GORILLA GAMES

Mu minsi ishize nibwo Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabagejejeho inkuru ivuga ko Rugimbana na Rutamu bavuye ku bitangazamakuru bakoreraga bagahuriza imbaraga kuri Radio One, ibintu bamwe babanje gufata nk’ibihuha ariko bakaza kubona ko ari impamo. Nyuma y’aba babiri, ubu ugezweho ni Rugangura Axel wasimbuye Rutamu.

Rugangura Axel, Rutamu Elie Joe na Rugimbana Théogène, bose bamamariye kuri Radio Flash FM aho bamenyereweho umwihariko mu kogeza imikino y’umupira w’amaguru. Nyuma yo kumenyekanira kuri iyi radiyo, babiri baje kuhava bajya gukorera izindi Radio.

Rutamu yabanje kujya ku Isango Star nyuma aza kujya kuri Radio Rwanda ari naho yari ari kugeza mu minsi micye ishize, mu gihe Rugimbana we yakoreraga Radio 10, ariko bombi ubu bagiye gukorera Radio One, mu gihe igenda rya Rutamu wavuye kuri Radio Rwanda, ryatumye asimburwa na Rugangura Axel bareranywe kuri Flash.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwerekanye ko byarangiye, Rugangura Axel ari we wagiye mu ikipe y’abakora urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda, agasimbura Rutamu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
-xxxx- Kuya 13-07-2020

Aha nge nkunda maniyup

DIDACE BISENGIMANA Kuya 1er-06-2019

AXEL ndakwishimira iyo urikogeza umupira kuri radio RWANDA.

uwimana blandina Kuya 16-03-2019

axel ndakwera imana igushyigikire irusizi tugutije umurindi

uwimana blandina Kuya 16-03-2019

axel ndakwera imana igushyigikire irusizi tugutije umurindi

JACQUES MUCHO Kuya 30-12-2018

UNAWEZA KAZI NJEMA

Habumugisha Jamvie gissa Kuya 9-07-2018

Axel kunda cyaneee bou coup

Niyomukiza Jean Claude Kuya 15-05-2018

Amakuru Agiseri Musaza

BENOIT Kuya 19-10-2017

AXEL Tunamupenda sana

ADAM Kuya 9-06-2016

Wlcom Axel to RBA ntahandi nzumvira matches.

bucyana Moses Kuya 8-06-2016

Axel numuhanga ariko he is not making gud partnership wd pat lyk Rutamu used to do it

Mushimirwa Ismael Kuya 8-06-2016

Uwo Mujyama Turamishimiye Tumwifurije Amahirwe Ariko Ntazahite Agenda

Mushimirwa Ismael Kuya 8-06-2016

Uwo Mujyama Turamishimiye Tumwifurije Amahirwe Ariko Ntazahite Agenda

mugisha sam Kuya 7-06-2016

welcame axel in RBA Nibyiza turakwishimiye cyane.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...