AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Brig. Gen. Sekamana wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda ashaka kuyobora FERWAFA

Brig. Gen. Sekamana wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda ashaka kuyobora FERWAFA
24-02-2018 saa 12:16' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3491 | Ibitekerezo 2

Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene, wahoze mu ngabo z’u Rwanda kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru yatanze kandidatire ye ahamya ko afite inyota yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Brig. Gen. Sekamana wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, yashyikirije ibyangombwa bye FERWAFA, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, aho ku isaha ya saa 14:55 bivugwa ko aribwo yari amaze kugeza ibisabwa ku cyiraco cy’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Retired Brig. Gen. Sekamana yageze kuri FERWAFA aherekejwe n’Umunyamabanga w’ikipe ya Miroplast FC, Nshimiyimana Alexis Redamptus. Ibyangombwa byabo bikaba byakiriwe na komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA, ihagarariwe na Perezida wayo Kalisa Adolphe ndetse na Visi Perezida Nsabimana Boniface.

Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA, w’imyaka 60 y’amavuko yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y’iki gihe, mu mwaka w’ 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie.

Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Yasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku wa 9 Mutarama 2018

Mbere yo kwinjira mu zabukuru yari Umuhuzabikorwa w’iby’imishinga y’Ingabo z’U Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.

Brig. Gen. Sekamana ni umwe mu bafite amateka n’ibigwi muri ruhago y’u Rwanda dore ko kuri ubu n’ubwo ari Visi Perezida wa Intare FC yo mu kiciro cya kabiri ariko yabaye Perezida wa Kiyovu Sports , ndetse akaza no kuba Visi Perezida wa Bugesera mu myaka ishize.

Ingengabihe y’amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA

Tariki 19 – 23 Gashyantare 2018: Gutanga candidature kw’abifuza kwiyamamaza

Tariki ya 28 Gashyantare 2018: Kwiga dosiye z’abatanze candidature

Tariki ya 9 Werurwe 2018: Gutangaza abemerewe kwiyamamaza

Tariki ya 12 Werurwe 2018: Gutangira kwiyamamaza kw’abakandida

Tariki ya 31 Werurwe 2018: Amatora (Saa 10h kuri Lemigo Hotel)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
jules cesal Kuya 8-03-2018

tuzamutora twivuye inyuma ,uwo mugabo n,inyangamugayo cyane ,yakoreye igihugu ,kandi yateje ruhago imbere ,kandi azakomeza ayitera imbere ,reka twese dutore iyo ntwari twivuye inyuma .turagushyigikiye twese

Sezerano Deo Kuya 25-02-2018

tuzamutora rwose kdi tumwizeyeho ubushobozi ari nabwo bwatumye agira ishyaka ryo kwiyamamaza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...