konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Byemejwe ko umukino na APR FC ugiye gusubukurwa hakinwa iminota yari isigaye

Byemejwe ko umukino na APR FC ugiye gusubukurwa hakinwa iminota yari isigaye
25-09-2017 saa 16:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4404 | Ibitekerezo 3

Nyuma y’inama na Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2017 yiga ku kibazo kijyanye n’isubukurwa ry’umukino wa Super Cup wahuzaga Rayon Sports na APR FC ariko ukaza guhagarara bitewe n’ikibazo cy’umuriro cyatunguranye, byemejwe ko uyu mukino uzasubukurirwa aho wari ugeze.

Hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 8 y’amarushanwa ya Super Cup ndetse no ku biteganywa n’amategeko ya FIFA, iyi komisiyo yari igizwe na Mwanafunzi Albert, Mbabazi Alain, Uwamahoro Ariane na Nzeyimana Felix, yemeje ko kuwa Gatatu tariki 27 Nzeri 2017 ari bwo uyu mukino uzasubukurwa, bagahera ku munota bari bagezeho ubwo bakiniraga i Rubavu tariki 23 Nzeri 2017 kandi bagahera ku bitego Rayon Sports yari yamaze gutsinda, n’ikarita itukura APR FC yari yahawe bakayiheraho.

Uyu mukino uzasubukuruwa ku isaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2017, ukazabera kuri sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA, rije rikuraho impaka zari zikomeje kugibwa hagati y’impande zitandukanye, abo ku ruhande rwa APR FC bavuga ko umukino uzasubirwamo uko wakabaye naho abo ku ruhande rwa Rayon Sports batumva uburyo ibitego bibiri yatsinze byateshwa agaciro. Twabibutsa ko uyu mukino uzamara iminota 27 gusa kuko ari yo bari basigaje gukina ubwo umukino wasubikwaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Peter Kuya 26-09-2017

Rayonsport FC nikipe imana yahaye umugisha rayon oyeeeeeee

samz Kuya 25-09-2017

that fair

DIANE Kuya 25-09-2017

IBINTU NISAW

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...