konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Costa Do Sol izakina na Rayon Sports yageze I Kigali

Costa Do Sol izakina na Rayon Sports yageze I Kigali
5-04-2018 saa 07:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1954 | Ibitekerezo

Ikipe ya Costa Do Sol yo mu gihugu cya Mozambique yageze I Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mata 2018, aho igiye guhangana na Rayon Sprts yo mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 6 Mata, mu mikino ya Total CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege ahagana saa Cyenda z’igicamunsi aho yari yakerewe dore ko yagombaga kuhagera mu ijoron ryo kuwa Kabiri gusa haza kubaho ikibazo cyo gukererwa bitewe n’ikirere cyari kitameze neza bityo indege irimurwa amasaha yari guhagurukiraho.

Costa Do Sol yaje iherekejwe n’itsinda ry’abantu 34 barimo abatoza bayo, abakinnyi, abayobozi bayo abaganga n’abandi bantu batandukanye baje bayiherekeje mu Rwanda.

Costa yageze muri iki cyiciro imaze gusezerera Juaneng Galaxy yo muri Botswana na Cape Town yo muri Afurika y’Epfo zari ziri muri iri rushanwa. Mu gihe Rayon Sports yo yageze muri iki cyiciro isezerewe mu mikino ya Total CAF Champions League na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Umukino wa Rayon Sports na Costa Do Sol uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukazaber kuri Sitade ya Kigali iherereye I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...