konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ihuriro ry’abafana ba Arsenal mu Rwanda batanze inkunga irimo ihene 52 ku batishoboye

Ihuriro ry’abafana ba Arsenal mu Rwanda batanze inkunga irimo ihene 52 ku batishoboye
5-06-2016 saa 11:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1855 | Ibitekerezo 4

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kamena 2016, ihuriro ry’abafana b’abanyarwanda bakunda ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange banaha imiryango 25 itishoboye ihene zizabafasha kwikura mu bukene no gukomeza kwiyubaka.

Mu rwego rwo kwerekana ko aba bafana ba Arsenal badahuzwa gusa n’umupira w’amaguru, bafashe icyemezo cyo kujya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange mu karere ka Kayonza, hanyuma banaremera abarokotse Jenoside batishoboye b’ahitwa i Nyawera.

Abaremewe, ni imiryango 25, buri muryango ukaba waragenewe ihene ebyeri bivuga ko bose bahawe ihene 50, hanyuma banongerwa amasekurume abiri azabafasha bose kubangurira kugirango zizororoke, muri rusange hakaba haratanzwe ihene 52.

Uretse izi hene batanze, abafana ba Arsenal banahaye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukarange inkunga yo kurufata neza ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000).

Abahawe inkunga, bashimye cyane kuba abantu batandukanye bahujwe no gufana ikipe y’umupira w’amaguru batekereza igikorwa cyiza cyo gufasha no gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
faidaildephonse Kuya 10-06-2016

Ndabashimiye bagenzi banjye tube bamwe admin 260972065853

faidaildephonse Kuya 10-06-2016

Ndabashimiye bagenzi banjye tube bamwe admin 260972065853

evariste Kuya 9-06-2016

Iki gikorwa mwakoze ni inyamibwa bafana bagenzi bange. Ariko nkisabira ko ubutaha mwajya mubitangaza hakiri kare maze tukaboneka mu gikorwa turi benshi.Dufatane urunana twiyubakire igihugu.

Peter Kuya 6-06-2016

Good action kbsa.next time inform me to involve.God be with you all!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...