konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Karekezi Olivier watozaga Rayon Sports ari mu maboko ya Polisi

Karekezi Olivier watozaga Rayon Sports ari mu maboko ya Polisi
15-11-2017 saa 19:27' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 16234 | Ibitekerezo 3

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatumijwe na Polisi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017, aho arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Ifatwa rya Karekezi rikaba rije risanga urupfu rwa Katauti wari umutoza umwungirije muri iyi kipe.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubugenzacyaha niryo ryatumije uyu Karekezi ngo ajye kubazwa kuri ibi byaha ashinjwa. Gusa ku rundi ruhande Polisi ivuga ko ibyaha akurikiranweho nta sano bifitanye n’urupfu rwa Ndikumana Katauti wari umutoza wungirije uyu Karekezi.

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje aya makuru avuga ko hari ibyaha ubugenzacyaha burimo guperereza kuri Karekezi Olivier ariko bitahita bitangazwa kuko bishobora kubangamira iperereza.

Gakwaya Olivier, Umuvugizi wa Rayon Sports, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko nta makuru menshi yatangaza kuri iri tabwa muri yombi ry’umutoza wa Rayon Sports ngo kuko byabaye ari ku kiriyo. Ati “Ibyo nanjye nta makuru menshi mbifiteho kuko ubu ndi kukiriyo.”

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, uyu akaba yapfuye mu gihe ku mugoroba wo ku wa Kabiri yari mu kibuga akoresha imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports nk’uko bisanzwe.

REBA HANO VIDEO Y’UBURYO GUSHYINGURA KATAUTI BYARANZWE N’AMARIRA:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
NIYONSHUTI ELIE Kuya 19-11-2017

NDUMUFANA WIKIPE YA REYOSIPORO IBYIKIPEYACU NDUMVABITOROSHYE GUSA BIHANGANETUBARINYUMA IBYABOTUBIRAGIJ’IMANA

reb Kuya 15-11-2017

Yooo! Ariko ibibyago rayon ifite koko kombona bikabije? Nukuri ndababaye .

jd jaeque nick Kuya 15-11-2017

esubwokarekezi yabaaziurworumfu cg akabaabifitemouruhare birashobok n,iibibazo mr rayonsport mugomeze iperere gd night

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...