konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Karekezi Olivier yandikiye Rayon Sports ibaruwa igaragaza uwo yifuza ko amwungiriza

Karekezi Olivier yandikiye Rayon Sports ibaruwa igaragaza uwo yifuza ko amwungiriza
20-12-2017 saa 08:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1522 | Ibitekerezo

Ikipe ya Royon Sports kuri ubu idafite umutoza wungirije nyuma y’uko uwari kuri uyu mwana, Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye. Kuri ubu umutoza mukuru w’iyi kipe, Karekezi Olivier yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe agaragaza ko gutoza atagira umwungirije bimukomereye ndetse yifuza kubona umufasha mu kazi.

Binyuze mu ibaruwa Ikinyamakuru Ukwezi.com gifitiye kopi, umutoza mukuru wa Rayon sports Olivier Karekezi yandikiye ubuyobozi bw’ikipe asaba ko uwari umutoza ushinzwe gukomeza umubiri w’abakinnyi ba Rayon sports (Condition Phyisique) Lomami Marcel yasimbura Katauti Ndukumana Hamad wapfuye, ku mwanya w’umutoza wungirije.

Lomami Marcel yageze muri Rayon sports muri 2015 akorana n’abatoza batandukanye barimo Masudi Djuma Irambona, na Ivan Jacky Minnaert.

Biteganyijwe ko Rayon Sports ikina na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2017 ku Gisenyi, umukino ushobora gutuma ifata umwanya wa mbere bitewe n’uko Kiyovu na AS Kigali zigomba kwikiranura kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2017, bakaba bamaze guhaguruka i Kigali berekeza i Rubavu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...