konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Karekezi Olivier yasuye imva ya Ndikumana Katauti afatwa n’ikiniga asuka amarira

Karekezi Olivier yasuye imva ya  Ndikumana Katauti afatwa n’ikiniga asuka amarira
4-12-2017 saa 16:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2201 | Ibitekerezo 1

Karekezi Olivier uherutse gufungurwa, akiva mu buroko yagiye gusura imva ya mugenzi we Ndikumana Hamad Katauti bari bafatanyije umurimo wo gutoza Rayon Sports wapfuye mu minsi ishize azize urupfu rutunguranye.

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sport, yapfuye urupfu rutunguranye kuwa 14 Ugushyingo 2017 ahita ashyingurwa ku irimbi rya Nyamirambo kugeza ubu urupfu rwe rukaba rukiri urujijo mu mitwe y’abantu.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Olivier Karekezi, ntiyabonetse mu muhango wo gushyingura mugenzi we Katauti, kuko kuri uwo munsi yari mu maboko ya polisi y’u Rwanda aho yarimo akurikiranwa ibyaha yakekwagaho byakozwe hifashishijwe ikoranabukanga .

Nyuma y’ibyumweru bibiri birenga ari mu gihome, Olivier Karekezi yaje kurekurwa maze ajya ku mva ya mugenzi we Ndikumana Katauti kumusezeraho bwa nyuma dore ko atagize amahirwe yo kumuherekeza.

Ubwo Karekezi yageraga ku mva ya Katauti yashenguwe n’uburyo bamushyinguye adahari kandi bari inshuti magara, maze kwihangana biramunanira araturika ararira.

Uretse Karekezi utaragize amahirwe yo kujya gushyingura, na Oprah Uwoya wari umugore wa nyakwigendera Katauti banabyaranye umwana w’umuhungu, nawe ntiyabashije kuhagera ku munsi wo gushyingura kuko nawe yahageze baramushyinguye maze ajya kumva ye amusezeraho.

JPEG - 73.4 kb

Olivier Karekezi yananiwe kwihangana ikiniga kiramufata asuka amarira

JPEG - 72.6 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bivi Kuya 16-12-2017

ihangane bibaho

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...