konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mu mukino w’ishiraniro, Real Madrid yasezereye Bayern Munich bigoranye

Mu mukino w’ishiraniro, Real Madrid yasezereye Bayern Munich bigoranye
18-04-2017 saa 23:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4524 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2017, nibwo habaye umukino ukomeye mu marushanwa y’umupira w’amaguru y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi azwi nka UEFA Champions League, uyu mukino wahuje Real Madrid yakiniraga ku kibuga cyayo muri Espagne na Bayern Munich yo mu Budage warangiye Real Madrid ibashije gukomeza ariko bigoranye. Ikirangirire Cristiano Ronaldo we yongeye kwerekana ko ari umukinnyi udasanzwe.

Uyu wari umukino ukomeye cyane waranzwe no guhangana bikomeye ku mpande zombi ndetse ugaragaramo n’ishyaka ku bakinnyi b’impande zombi. Amakipe yombi yatangiye umukino asa n’arimo kwigana, buri kipe igerageza gutsinda ariko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ikipe ya Bayern Munich yatangiye igice cya kabiri yotsa igitutu Real Madrid ndetse biza no kuyihesha kubona penaliti yinjijwe neza na Robert Lewandowski ku munota wa 53 w’umukino, icyizere cyo kwishyura gitangira kwiyongera dore ko umukino ubanza wabereye mu Budage, Real Madrid yari yatsinze ibitego 2-1.

Ikipe ya Real Madrid nayo yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda amahirwe akayibana macye, ariko ku munota wa 76 w’umukino, Cristiano Ronaldo yabashije gutsinda igitego cyiza, biba bihaye akandi kazi gakomeye Bayern Munich.

Guhangana no kotsanya igitutu ku mpande zombi byakomeje, binatuma Sergio Ramos wa Real Madrid yitsinda igitego ku munota wa 78, ibintu biba bisubiye ibubisi kuko byahise biba 2-1 bikaba ibitego bingana neza n’ibyo Real Madrid yatsinze mu mukino ubanza, amakipe yombi ahita asabwa gukina indi minota 30 y’inyongera. Uku kotsanya igitutu kandi byatumye Arturo Vidal wa Bayern Munich ahabwa ikarita itukura ava mu kibuga ku munota wa 84 w’umukino.

Mu minota 30 y’inyongera, Bayern Munich yagaragaragamo icyuho cya Arturo Vidal kuko yakinishaga abakinnyi batuzuye, byaje no gufasha Real Madrid kubona ikindi gitego cya kabiri muri uyu mukino cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku munota w’105 w’umukino, kiba kinabaye igitego cye cya kabiri muri uyu mukino. Ku munota w’110 kandi, Cristiano yatsinze ikindi gitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Marcelo, aba abashije gutsinda ibitego 3 wenyine mu mukino, icyizere cyo gusezerera Bayern Munich kiba kiriyongereye.

Icyuho cya Arturo Vidal muri Bayern Munich no guhuzagurika iyi kipe yagize mu gihe cy’iminota 30 y’inyongera, byafashije Real Madrid kuyihimuraho, kuko no ku munota w’112, Marco Asensio yayitsindiye igitego cya kane, ubwo biba bibaye 4-2 naho igiteranyo kiba kibaye ibitego 6 kuri 3 ari nako umukino warangiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
davidi Kuya 1-06-2017

nukur madrid yikuyeko iyotiwubitagoranym

toti Kuya 19-04-2017

wao,Real madride inkuye mugahinda natawe niriya nyatsi ngo ni Apr,sha Apr yantaye iseseme intera umujinya inteza rayon sha!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...