konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mu mwenda w’iroza, Gacinya Denis yatakambiye urukiko ngo ajye kureba umugore n’abana

Mu mwenda w’iroza, Gacinya Denis yatakambiye urukiko ngo ajye kureba umugore n’abana
11-01-2018 saa 17:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4052 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwari rwategetse ko rwiyemezamirimo Gacinya Chance Denis uzwi cyane mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports akomeza afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hategerejwe ko urubanza ruzaburanishwa mu mizi, uyu mugabo yajuririye iki cyemezo ndetse atakambira urukiko rwisumbuye ko bamurekura akajya kwita ku mugore n’abana be bane, dore ko ngo umugore we adakora.

Ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018, nibwo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, haburanishijwe urubanza rw’ubujurire Ubushinjacyaha buregamo Gacinya Chance Denis ku ibyaha bifitanye isano n’ikompanyi ye ku giti cye yitwa MICON, birimo kubeshya uwo bagiranye amasezerano mu bijyanye n’isoko ry’ibikorwa remezo ndetse no guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Gacinya Chance Denis yasabye urukiko ko yarekurwa agakomeza kuburana ari hanze, kuko ngo igihe cyose Ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwamukeneye bwamubonye, kandi ngo yacishagamo akajya hanze y’igihugu akagaruka kuko yumvaga ntacyo yishinja. Yavuze ko aramutse arekuwe adashobora gucika kuko atigeze anagorana mu gihe cy’iperereza ry’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha.

Gacinya Chance Denis kandi yabwiye Urukiko ko afite ikibazo cy’uburwayi ndetse akaba anafite icyemezo cya muganga, ibirenze kuri ibyo, yasabye urukiko ko bamureka akajya kwita ku muryango we, aho yagize ati: "Mfite umugore n’abana bane kandi n’umugore wanjye ntakora."

Ubushinjacyaha bwo bwasobanuye ko kuba ibyaha Gacinya akurikiranyweho bihanwa n’igifungo kirenze imyaka itanu, ari impamvu yatuma akurikiranwa afunzwe. Bwasobanuye kandi ko butamukurikirana ari wenyine kuko hari n’abandi bakozi b’akarere bakurikiranywe hamwe nawe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyakozwe na Gacinya byateje igihombo Leta kuko nyuma yo kudasoza imirimo kwa Campany ahagarariye, Isoko ryahawe Inkeragutabara kandi ngo hishyuwe naho asaga miliyoni magana atatu na mirongwitatu. Nyuma y’impaka hagati y’impande zombi, urukiko rwanzuye ko urubanza ku bujurire ruzasomwa tariki ya 17/01/2018.

INKURU ya Jean Paul Nkundineza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...