konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyuma ya Olivier Karekezi, abakinnyi Rutanga Eric na Mukunzi Yannick batawe muri yombi

Nyuma ya Olivier Karekezi, abakinnyi Rutanga Eric na Mukunzi Yannick batawe muri yombi
20-11-2017 saa 08:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6369 | Ibitekerezo 7

Rutanga Eric na Mukunzi Yannick basanzwe bakinira ikipe ya Rayon Sports, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017. Batawe muri yombi nyuma y’iminsi micye umutoza wabo nawe arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Rutanga Eric na Yannick Mukunzi basanzwe babana ku Kicukiro mu murenge wa Niboye, bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Umusore babanaga yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko bafashwe mu bihe bitandukanye ariko mu masaha yegeranye, nyuma yo kuva mu mukino bari bakinnye n’ikipe ya Mukura Victory Sports.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ari bwo akimenya iby’aya makuru, ko ibindi aza kubidutangariza mu gihe cya vuba amaze kubimenya neza byose.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bitayoroheye, kuko uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier yatumijwe na Polisi ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017, aho amaze iminsi arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko Polisi yabitangaje. Ifatwa rya Karekezi kandi rikaba ryaraje risanga abayobozi, abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports bari mu gahinda kubera urupfu rwa Katauti wari umutoza umwungirije muri iyi kipe, uyu akaba aherutse gupfa mu buryo butunguranye.

Ibijyanye n’icyaha Rutanga Eric na Yannick Mukunzi bakurikiranyweho turabibagezaho mukanya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
baba Kuya 20-11-2017

ariko ntimukagire amarangamutima adafite aho ashingiye, none se bazakore ibyaha babareke Ngo nuko ari abakinnyi cg abatoza ba rayon? nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko Plse

elie Kuya 20-11-2017

yewe birababaje kabisa, ndabona ikipe yanjye isigaranye ibibazo birenze ukwemera kabisa. ariko Imana ibagirire neza pe naho ubundi njye ndumva bitoroshye da

ukuri Kuya 20-11-2017

Gusenya rayon sports ni uguha ingufu APR. Ubwo batubonye urwaho.ubutabara nibwihute.tumenye uko hashakwa abandi.

kalisa Kuya 20-11-2017

aliko ibi nibiki biri muri rayon kweri hali ikibyihishe inyuma

Kid Barindikije Kuya 20-11-2017

Iyikipe yaraguzwe yamaze kugambanirwa ntakundi aba Rayon mwihangane

sage Kuya 20-11-2017

ese rayon sport nibo banyabyaha Bari mu Rwanda? yewe imbwa izira uwo izi gusa imana ibafashe

peter Kuya 20-11-2017

Ndabona amaherezo rayon sport ishirira mu gihome!Allah aborohereze kabisa!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...