AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yakoze impinduka ku bakinnyi iza kwifashisha

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yakoze impinduka ku bakinnyi iza kwifashisha
21-02-2018 saa 12:30' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1667 | Ibitekerezo 1

Ikipe ya Rayon Sports iri mu gihugu cy’u Burundi aho ifite akazi katoroshye mu rugamba igomba guhanganamo n’ikipe ya Lydia Ludic Burundi Académic mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwabo (CAF Champions League).

Rayon Sports yahagurutse i Kigali kuwa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, ku rutonde yashyize ahagaragara rw’abakinnyi yifashisha muri uyu mukino hakaba hajemo impinduka mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino.

Mu bakinnyi 11 bashyizwe ahagaragara nk’ababanza mu kibuga kuri iyi kipe ya Rayon Sports harimo benshi mu babanjemo ubushize ndetse n’ababanjemo ubushize bataza kubanzamo harimo nka Ismal Diarra na Mukunzi Yannick.

Mu zindi mpinduka iyi kipe yakoze harimo kuba Kwizera Pierrot ari we ujya mu kibuga yambaye igitambaro cya ‘Captain’, ibintu bitari bimenyerewe dore ko Ndayishimiye Eric Bakame ari we wari usanzwe ari Captain w’iyi kipe.

Mu mukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi i Kigali kuri Sitade Amahoro i Remera, yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, igitego cya LLBS4A (Lydia Ludic Burundi Académic) y’i Burundi cyatsinzwe na Jamali Bazunza winjiye mu kibuga asimbuye, aho yagitsinze ku munota wa 75 w’umukino kiza kwishyurwa na Shaban Hussein ’Tchabalala’ nyuma y’iminota umunani gusa.

Uyu mukino uza guhuza Rayon Sports na uraba kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare ubere kuri Sitade ya ‘Prince Louis Rwagasore’ iherereye mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Bujumbura. Abakinnyi 11 barabanzamo ku ruhande rwa Rayon Sports hajemo impinduka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
donatie Kuya 21-02-2018

Rayon yacu tuyirinyuma basaza 3 ,1 insinzi baby’s Rwanda gooooo!!!!!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...