konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rayon Sports yageze i Lagos amahoro ariko abakinnyi bagorwa n’urundi rugendo

Rayon Sports yageze i Lagos amahoro ariko abakinnyi bagorwa n’urundi rugendo
15-04-2017 saa 06:42' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5254 | Ibitekerezo 3

Ikipe ya Rayon Sports yageze i Lagos muri Nigeria mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017. Byari biteganyijwe ko irara i Lagos igakomeza urugendo kuri uyu wa Gatandatu ariko ubuyobozi bw’ikipe bwanzura ko igomba kurangiriza urugendo rimwe ikajya aho umukino uzabera n’ubwo bitaboroheye ntibanabashe kugendera rimwe.

Abakinnyi 10 ni bo babashije gufata indege berekeza i Port Harcourt aho bagezeyo saa moya n’iminota 12 (19h12’) ku masaha ya Kigali, mu gihe abandi bakinnyi n’abayobozi bajyanye bamaze amasaha 3 ku kibuga cy’indege i Lagos bategereje indege ibajyana i Port Harcourt.

Aha abakinnyi bari barimo gufata amafunguro mu mujyi wa Lagos

Indege ya kompanyi yitwa Alik yagombaga kubatwara yagize ikibazo, yagombaga kugenda saa kumi n’imwe z’umugoroba (saa kumi n’ebyiri ku masaha ya Kigali) ariko yabashije kuboneka saa mbiri z’ijoro ku masaha y’i Lagos, ni ukuvuga saa tatu ku masaha y’i Kigali. Abagiye mbere bajyanye na kompanyi yitwa AirPeace nk’uko tubikesha abanyamakuru bagenzi bacu bariyo David Bayingana na Imfurayacu Jean Luc.

Aha ni ku kibuga cy’indege abakinnyi bagombaga gufatiraho indege

Iyi kipe iyoboye izindi kugeza ubu muri shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru, yagiye muri Nigeria ijyanwe no gukina na Rives United mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu ry’imikino ya CAF Total Champions League.

Abakinnyi aha bari bategereje indege i Lagos abandi bagiye mbere

Umukino wa Rayon na Rivers United uzakinwa kuri ikiq Cyumweru tariki 16 Mata 2017 saa kumi z’umugoroba ku masaha ya Lagos mu gihe bizaba ari saa kumi n’imwe z’umugoroba ku masaha ya Kigali (17h00’).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
jean paul Kuya 15-04-2017

Imana izabafashe mwitware neza tubarinyuma gikundiro oyeeeee!!!!!

haragirimana albert Kuya 15-04-2017

nukuri gikundiro yacu Nyagasani ayigende imbere! kandi nyifurije ininzi

haragirimana albert Kuya 15-04-2017

nukuri gikundiro yacu Nyagasani ayigende imbere! kandi nyifurije ininzi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...