AMAKURU

UKWEZI

Rayon Sports yugarijwe n’ibibazo mbere yo gucakirana na Etincelles ku Gisenyi

Rayon Sports yugarijwe n’ibibazo mbere yo gucakirana na Etincelles ku Gisenyi
19-12-2017 saa 16:36' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1826 | Ibitekerezo

Rayon Sports FC, ikipe ya rubanda nyamwinshi hano mu Rwanda imaranye iminsi ibibazo uruhuri nyuma yo gupfusha umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti ndetse n’umutoza mukuru Olivier Karekezi agafungwa, n’ubwo uyu yaje kurekurwa ubu Rayon Sports iravugwamo ibibazo by’imvune za hato na hato ubu ikaba isigaranye abakinnyi batagera kuri 15.

Karekezi Olivier nyuma yo kuva mu maboko y’ubugenzacyaha tariki 2 Ukuboza 2017, yakomeje imirimo ye harimo no gukina imikino y’ibirarane yose yatsinze ariko afite ikibazo cy’abakinnyi benshi badahari kuko bafite ibibazo by’uburwayi ndetse n’imvune kuburyo buri mukino akoresha abakinnyi 15 gusa aho kuba 18 nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ubu iyi kipe irabura abakinnyi nka Rwatubyaye ufite imvune mu ivi ,Usengimana Faustian urwaye malariya na Mugisha Francois uzwi nka Master ufite ikibazo cy’imvune ituma azagaruka mu kibuga mu mwaka utaha wa 2018 na Ismail Diarra utarabona ibyangombwa hakiyongeraho inkingi za mwamba ngenderwaho Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bagiye gukinira ikipe y’igihugu y’Intamba mu Rugamba mu mikino ya CECAFA bakaba bataragaruka nyuma y’iyo mikino .

Biteganyijwe ko Rayon Sports ikina na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2017 ku Gisenyi, umukino ushobora gutuma ifata umwanya wa mbere bitewe n’uko Kiyovu na AS Kigali zigomba kwikiranura kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2017, bakaba bamaze guhaguruka i Kigali berekeza i Rubavu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...