AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Skol yamurikiye Rayon Sports amacumbi y’abakinnyi, inamurikirwa igikombe cya shampiyona

Skol yamurikiye Rayon Sports amacumbi y’abakinnyi, inamurikirwa igikombe cya shampiyona
15-06-2019 saa 11:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22230 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bwa Skol itera inkunga Rayon Sports, mwamurikiye ubuyobozi bw’iyi kipe, abakinnyi n’abafana bayo, amacumbi azifashishwa n’abakinnyi b’iyi kipe bikayifasha kurushaho gutanga umusaruro mwiza babikesha imyitozo iboneye abakinnyi bazakesha kuba bafite aya macumbi.

Ni amacumbi ari hafi y’ikibuga cyo mu Nzove hafi y’uruganda rwa Skol, aho ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo. Si amacumbi abakinnyi bazajya bararamo, ahubwo bazajya bajya mu myitozo mu gitondo nibayirangiza aho gutaha nk’uko bisanzwe, bafatire ifunguro rya kumanywa kuri Skol, banaruhukire muri aya macumbi hanyuma baze kongera gukora imyitozo batabanje gutaha.

Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports, yashimye cyane Skol agaragaza ko intera bamaze kugeraho bayikesha uyu mufatanyabikorwa ishimishije. Yibukije abafana uko byari byifashe bagikorera imyitozo ahazwi nko kuri Malaria, asaba ko abafana b’iyi kipe bajya bahora bashimira uruganda rwa Skol n’ubuyobozi bwarwo.

Muri iki gikorwa cyanamurikiwemo igikombe cya Shampiyona Rayon Sports iheruka kwegukana, hanabereyemo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Hahembwe kandi umukinnyi mwiza w’ukwezi, uwo akaba yarabaye umurundi Jules Ulimwengu.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE BYOSE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...