konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Sugira Ernest yamaze kugurwa na Vita Club akayabo k’arenga miliyoni ijana (100.000.000)

Sugira Ernest yamaze kugurwa na Vita Club akayabo k’arenga miliyoni ijana (100.000.000)
12-05-2016 saa 18:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1635 | Ibitekerezo

Sugira Ernest; umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba asanzwe anakinira ikipe ya AS Kigali, nyuma yo kwigaragaza cyane no kwerekana ubuhanga budasanzwe mu mikino ya CHAN 2016, mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda n’indi itandukanye yakinnye, yamaze kugurwa n’ikipe ya Vita Club; imwe mu makipe akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Sugira Ernest byamaze kwemezwa ko yavuye muri AS Kigali akerekeza muri Vita Club, nyuma yo gutangwaho akayabo k’ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amadolari (130.000$), ni ukuvuga arenga miliyoni ijana uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Ikinyamakuru Congo Actuel, kivuga ko umutoza wa AS Vita Club, Florent Ibenge yari amaze iminsi ari mu Rwanda aho yumvikanaga n’ikipe ya AS Kigali ndetse na Sugira Ernest ubwe, ku bijyanye n’amafaranga bagomba kumugura ndetse n’akayabo azajya ahembwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...