konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umukino wa APR na Rayon wasubukuwe, Rayon Sports itwara igikombe ikinnye iminota 27

Umukino wa APR na Rayon wasubukuwe, Rayon Sports itwara igikombe ikinnye iminota 27
27-09-2017 saa 17:48' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4002 | Ibitekerezo

Umukino wari wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize tariki 23 Nzeri kuri Sitade ya Rubavu ukaza gusubikwa kubw’impamvu z’ibura ry’umuriro, wasubukuwe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2017 aho urangiye ikipe ya Rayon Sports ishimangiye intsinzi iyihesheje igikombe gihuza amakipe yabaye abiri ya mbere muri Shampiyona ‘Super Cup’.

Byabaye nk’ibitungura abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru kumva ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifashe umwanzuro wo guhagarika umu umukino nyuma y’uko umuriro wari ubuze kuri Sitade ya Rubavu ndetse ukamara iminota igera kuri 30 utaragaruka. Habaye inama igitaraganya yahuje abahagarariye amakipe yombi, abasifuzi ndetse n’abahagarariye Ferwafa bagarukana umwanzuro w’uko uyu mukino usubikwa hakazafatwa umwanzuro nyuma y’amasaha 48.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ferwafa tariki 25 Nzeri ryavugaga ko uyu mukino ugombwa gusubukurwa ndetse hagahabwa agaciro ibitego bibiri ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutsinda ndetse n’ikarita itukura yari yahawe Nshimiyimana Imran w’ikipe ya APR FC. Uyu mukino rero wasubukuwe ndetse urangira ikipe ya Rayon Sports ibashije kurinda ibitego byayo bibiri yatsinze ubushize.

Umukino watangiriye ku munota wa 63 dore ko ariho wari ugeze, ikipe ya Rayon Sports yatangiranye imbaraga zitandukanye cyane n’izo abantu bari biteze cyane ko benshi mu bitabiriye uyu mukino bavugaga ko kuba iyi kipe ifite ibitego bibiri izigamye irajya mu kibuga ishaka uburyo yabirinda ntiyinjizwe igitego na mukeba APR FC yakinishaga abakinnyi 10 kubw’ikarita itukura yari yahawe ubushize.

Iyi kipe ya Rayon Sports itwaye iki gikombe ndetse na sheki ya 5 000 000Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...