konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi biganjemo aba APR FC bazakina na Ghana

Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi biganjemo aba APR FC bazakina na Ghana
22-08-2016 saa 07:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1667 | Ibitekerezo

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kanyankole Gilbert Yaounde, yahamagaye abakinnyi 26 bazifashishwa ku mukino u Rwanda ruzakina na Ghana tariki 3 Nzeri 2016 mu rwego rwo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, muri aba bakinnyi bahamagawe hakaba higanjemo abakina mu ikipe ya APR FC.

Kanyankole Gilbert Yaounde wahawe akazi ko kuba atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yungirijwe na Eric Nshimiyimana ndetse na Jimmy Mulisa, bagomba gutangirana umwiherere n’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu muri La Palisse Hotel Nyandungu ndetse n’imyotozo igahita itangira.

Uru rutonde rugaragaramo kandi abakinnyi bashya mu ikipe y’igihugu, barimo Iradukunda Eric (AS Kigali), Nsabimana Aimable (APR Fc), Nkizingabo Fiston (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports) na Buteera Andrew (APR Fc) wari umaze igihe atagaragara kimwe na Twizeyimana Onesme uherutse kujya muri APR Fc avuye muri AS Kigali.

Uru rutonde kandi ruriho abakinnyi babiri bakina muri shampiyona ya Tanzania ari bo Mugiraneza Jean Baptista (Azam Fc) na Haruna Niyonzima (Yanga), kimwe na rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya, Jacques Tuyisenge, bakaba ari nabo bakinnyi bonyine bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe, bikaba biteganyijwe ko bazasanga bagenzi babo mu mwiherero kuwa Gatandatu.

N’ubwo bisa n’aho amahirwe y’u Rwanda yayoyotse mu kuba rwabasha kubona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ruherukamo muri 2004 ari nayo nshuro rukumbi rwabashije kujyamo, rukeneye intsinzi yarufasha kubona umwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA dore ko ubu ruri ku mwanya w’121 ku isi.

DORE MURI RUSANGE ABAHAMAGAWE BARI KU RUTONDE RW’AGATEGANYO:

- ABANYEZAMU: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Ndoli Jean Claude (AS Kigali) & Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu)

- ABAKINA INYUMA (MYUGARIRO): Rusheshangoga Michel (APR Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Rugwiro Herve (APR Fc), Usengimana Faustin (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports) & Nsabimana Aimable (APR Fc)

- ABAKINA HAGATI: Mugiraneza Jean Baptista (Azam Fc, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR Fc), Niyonzima Haruna (Yanga,Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Buteera Andrew (APR Fc), Bizimana Djihad (APR Fc), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkizingabo Fiston (APR Fc), Habimana Yussuf (Mukura VS), Niyonzima Olivier (Rayon Sports) and Niyonzima Ally (Mukura VS).

- ABAKINA IMBERE (RUTAHIZAMU): Twizeyimana Onesme (APR Fc), Usengimana Danny (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo) and Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...