konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

FIFA yemeye ubujurire bwa Rwemalika Félicité ushaka kuyobora FERWAFA

FIFA yemeye ubujurire bwa Rwemalika Félicité ushaka kuyobora FERWAFA
31-01-2018 saa 10:14' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1465 | Ibitekerezo

Rwemalika Félicité wari wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) bikaza kwemezwa n’akanama gashinzwe amatora ko yatsinzwe n’impfabusa mu buryo atemeye, yajuririye icyemezo kidakurikije amategeko kafashe anabimenyesha CAF na FIFA,yo yamaze no kwemera ubujurire bwe isaba FERWAFA kugira icyo ikora byihuse.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi mu matora ya Perezida wa Ferwafa yabaye ku wa 30 Ukuboza 2017, nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle umaze imyaka ine kuri uyu mwanya yari akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Nubwo nta wundi bahanganaga, impapuro zemeza ko Rwemalika ahawe ijwi zabaye 13 gusa mu batora 52 izindi zigarurwa nta kintu cyanditseho ndetse mu gutangaza amajwi, Umuyobozi w’Akanama gashinzwe gutegura Amatora, Kalisa Adolphe ’Camarade’ avuga ko impapuro zitanditsweho ari ‘impfabusa’. Hahise hashyirwaho amezi atatu y’inzibacyuho.

Nyuma yo kwicarana n’abanyamategeko be bakareba ingingo zigize amategeko, Rwemalika ymeaje kujuriria icyemezo afashwe na komisiyo y’Amatora by’umwihariko ashingiye ku ngingo ya 24 igaragaza ko mu gihe cyo kubara amajwi, impapuro z’impfabusa n’izitanditseho zitabarwa.

Bivuze ko impfabusa 39 zabonetse zakwirengagizwa, hakabarwa 13 gusa yatoye Rwemalika bityo akaba yahita abona amajwi 100% amwemerera kuyobora ruhago y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine itaha.

Abari bashyigikiye Rwemalika bafatanyije n’abanyamategeko babo bandikiye Komisiyo y’Ubujurire , nyuma yo gutanga ikirego muri Komisiyo y’Ubujurire, bakaba baraje kubwirwa ko ntacyo bafashwa ko basubira muri Komisiyo y’amatora akaba ari yo ibarenganura, kandi ari yo bari baje gusa nk’abarega nyuma yo kutemera icyemezo yafashe. Bahitamo kukijyana muri FFA na CAF.

FIFA igindeye ku ibaruwa yabonye yasabye ko ababishinzwe kugira icyo bakora hagafatwa umwanzuro ukwiye kandi ukurikiza amategeko na sitati bya Ferwafa.

Ivuga ko ikomeje gukurikiranira hafi bibera muri iri shyirahamwe, aho yiteguye kubizamo mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo yuzuze ishingano zayo, Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye FIFA isa nk’iburira Ferwafa ngo icyemure iki kibazo mu maguru mashya ,cyangwa se izaze kukikemurira.

Ibi ariko bije nyuma y’uko FERWAFA yari yaramaze gutangaza ko kuwa 31 Werurwe 2018, I Kigalib kuri Lemigo Hotel aribwo hari kuzasubirwamo aya amatora y’ugomba kuba Perezida wayo. Rwemalika Félicité wari wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...