AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

APR FC yirukaniye rimwe abakinnyi 16 barimo na kapiteni

APR FC yirukaniye rimwe abakinnyi 16 barimo na kapiteni
28-06-2019 saa 17:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2796 | Ibitekerezo 4

Kuri uyu wa 28 Kamena 2019, Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwirukanye abakinnyi 16 barimo uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

Ni mu gihe iyi kipe imaze igihe itirwara neza dore ko Rayon Sports mukeba wayo yayitwaye igikombe cya Shampiyona y’ u Rwanda ndetse ikaba yaranasezerewe rugikubita mu irushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro.

Mu gihe hamaze iminsi hari amakuru avuga ko ikipe ya APR FC igiye kwisubiraho ku cyemezo cyo kudakinisha abakinnyi b’ abanyamahanga, iyi kipe yakoze inama yirukana abakinnyi bose bamaze iminsi badatanga umusaruro.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabereye ku cyicaro cya APR FC iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga.
Maj. Gen. Muganga yashimiye abasezerewe umurava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC anabasomera ibikubiye mu ibaruwa ibasezerera yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

Iyo baruwa ivuga ko abasezerewe babaye abakinnyi ba APR FC, ariko bakaba basezerewe kugira ngo bage gushaka izindi kipe bakinira, igasoza ibifuriza amahirwe masa.





INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
IMMACULEE Kuya 1-07-2019

mwatinze gukora impinduka kugeza aho ikipe iitakaza icyubahiro cyayo imbere yayandi makipe. gusa mukore no hanze y’igihugu mushake abakinnyi bazi umupira neza, kuko abana b’u RWANDA baracyacyeneye kumenya byinshi muri ruhago.

Rayon sports Kuya 30-06-2019

abakinnyi baba berekeza hariya hantu, mwumve ko nta kiza kibayo uretse kutisanzura ndetse no guhora wikanga watashye, Bayobozi ukuremo abakibasha tubazane mu rugo, Ngabo Albert we amaze 12 ans atubabaza muzamureke, Savio azandike asaba imbabazi, issa, Rugwiro, na Michael. babazane bajye babahemba 200k kk ni abana barerwa bagakura

Justin Tuyishimire Kuya 28-06-2019

Impinduka ninziza Kandi turabyishimiye twizereko bagiye kuturinda amagambo yaba rayon

SANCHEZ Kuya 28-06-2019

INKURU YIKINYOMA

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...