AMAKURU

UKWEZI

Abafana ba Rayon Sports bashyiriweho uburyo bushya bwo gutera inkunga ikipe yabo

Abafana ba Rayon Sports bashyiriweho uburyo bushya bwo gutera inkunga ikipe yabo
17-09-2018 saa 16:51' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 951 | Ibitekerezo

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, ku bufatanye bushya yagiranye na Rayon Sports ubu yamaze gushyiraho uburyo bworohereza abafana bayo gutera inkunga iyi kipe, babinyujije mu kugura ipaki ya Internet cyangwa yo guhamagara.

Rayon Pack, nibwo buryo abakoresha umurongo wa Airtel-Tigo bazajya bakoresha bagura ipaki yo guhamagara cyangwa kwitaba, yaba iy’umunsi cyangwa ukwezi kandi ku giciro gito,

Uzajya agura iyi Paki yiswe Rayon Pack, ubwo azaba ahaye Rayon Sports, 10% by’ayo yishyuye mu kugura iyo paki ya internet cyangwa yo guhamagara .

Binyuze mu gukanda *255# nibwo uzajya ashaka gushyigikira ikipe ya Rayon azajya agura Rayon Pack .Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yavuze ko bishimiye kuba iyi paki ishyizwe hanze .

JPEG - 119.6 kb
Muvunyi Paul Perezida wa Rayon Sports

Yagize ati “Abafana bacu bamaze igihe banyotewe no kubona amahirwe yo gutera inkunga ikipe kugira ngo ikomeze kugendera ku murongo mwiza, ikintu kitari cyoroshye kubera ko tutari dufite uru rubuga.”

JPEG - 86.6 kb

Magara John ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel asobanura uko ubwo bufatanye buzaba buteye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...