konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Amakipe ashobora gutsinda Gasogi, Rayon Sports ntirimo’ KNC

‘Amakipe ashobora gutsinda Gasogi, Rayon Sports ntirimo’ KNC
22-05-2019 saa 08:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3765 | Ibitekerezo 6

Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, aribwo ku kicaro cy’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru FERWAFA hateganyijwe tombola y’ uko amakipe azahura mu irushanwa ry’ igikombe cy’ Amahoro, KNC aravuga ko Rayon Sports nitombora Gasogi iraba ihuye n’ akaga kuko itazayikura imbere.

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi mu kiganiro kuri radio1 yavuze ko umugambi wa Gasogi United ari ugutombola amakipe akomeye ikabakuramo irushanwa rigitangira.

Yagize ati "Mu makipe ashobora gutsinda Gasogi United, Rayon Sports ntirimo. Ndamutse nyitomboye nabafasha urwego rw’ abakinnyi bafite batekereza ko bakomeye bakarusuzuma, hari n’ ushobora guhita yisezerera burundu."

Irushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro uyu mwaka rifite umwihariko kuko rifunguye ku makipe yose yo mu Rwanda ayo mu kicirio cya mbere n’ ayo mu kiciro cya kabiri.

Kuva muri 2015, iri rushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro ryakorwaga mu buryo bwihariye kuko Komisiyo ishinzwe amarushanwa ariyo yajyaga ipanga uko amakipe azahura kugeza ku mukino wa nyuma.

FERWAFA ivuga ko amakipe 20 ariyo aritabira iyi tombola. Ayo makipe ni : Kiyovu Sports, AS Kigali, Rayon Sports , Sunrise FC, Police FC, APR FC, Mukura VS, Bugesera FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC, Gicumbi FC, Hope FC, Etoile de l’est FC, Interforce FC, Gasogi Utd, Unity Sports Club, Vision FC, Intare FC na Rwamagana City FC.


KNC n’ abakinnyi b’ ikipe ye Gasogi United

Mu cyiciro cy’abagore kizakina igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda: ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.

Amakuru ahari ni uko uyu mwaka hazajya haba umukino umwe muri buri cyiciro, amakipe agahurira ku kibuga cyihariye (adasanzwe akiniraho). Terrain Neutre

Ikipe ya Gasogi iri gukina umwaka wayo wa mbere mu Rwanda nyuma y’uko yemejwe mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yabereye i Kigali ,izaba inakina igikombe cyayo cya mbere nka Gasogi United FC.

Abafana ba Rayon Sports ntibemeranya na Kakooza Nkuriza Charles uvuga ko atomboye Rayon Sports mu gikombe cy’ amahoro yayitsindiramo. Ahubwo bamubwiye ko aramutse atomboye Rayon Sports yaba agize ibyago kuko yahita asezera ku gikombe cy’ Amahoro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Alfa Kuya 28-05-2019

KNC yasuzugura we! Uzabaze Sogonya Cishi ibyo yari yatangaje mbere y’umukino. Hanyuma umukino urangiye yabuze aho arigitira. Reka rero nkwigishe kuvuga gisiportifu ntibavuga "nzatsinda Rayon Sports" bavuga "ndifuza gutsinda Rayon Sports". Witeje abafana umunsi twagutsibuye ntuzarire ngo "nimumunkure hejuru"

alexis Kuya 26-05-2019

hahh KNC ajya anjyohereza harya iyo Kipe ye ni urubambye ingwe cg n.urushaka kwibamba kuri Rayon .icyampa bigahura tukayiha internet yihuta ya 4G binezero nkiyo twahaye Kirehe kubera ivuzivuzi tugahita tiyimanura.iyo kipe inganya Nayo bihuje. statut NGO izatsinda champion mbahaye inkwenene.ariko umuntu wese arota ibyo ashaka.atinya .ibyo yirirwamo...

Francois Kuya 26-05-2019

Ururimi ni inyama yigenga.ibyo uyu avuga ntabizi.Gasogi ni ikibonobono imbere ya Rayon S.

Rutwigi Kuya 24-05-2019

KNC ni umurwayi wo mu mutwe kbs

Habyarimana dieudonne Kuya 22-05-2019

Hahaha ibi babyita kwirarira ururimi ruvuga ibyo rushaka koko uyu mutavu w’ikipe se niwo arata imbete ya Gikundiro n’izindi zarumiwe nkanswe aya mafuti y’ikipe

Habyarimana dieudonne Kuya 22-05-2019

Hahaha ibi babyita kwirarira ururimi ruvuga ibyo rushaka koko uyu mutavu w’ikipe se niwo arata imbete ya Gikundiro n’izindi zarumiwe nkanswe aya mafuti y’ikipe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...