konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Arsène Wenger yagiye Liberia guhabwa igihembo na George Weah yakirwa nk’umwami

   Arsène Wenger yagiye Liberia guhabwa igihembo na George Weah yakirwa  nk’umwami
23-08-2018 saa 23:10' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5055 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018 nibwo Arsene wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal na Monacco, Arsène Wenger yageze Monrovia muri Liberia kwakira ishimwe ry’icyubahiro cyo mu rwego rwo hejuru cy’uko yafashije abirabura benshi kugera mu makipe akomeye y’i Burayi. Iki gihembo Wenger azagihabwa na Perezida George Weah wabaye umwe mu bakinnyi yatoje agikina umupira w’amaguru.

Perezida George Weah yigeze gutozwa na Arsène Wenger mu ikipe ya Monaco muri 1988. Uyu mugabo kandi uherutse gutorerwa kuyobora Liberia niwe muturage wa Africa wenyine wahawe igikombe cy’umukinnyi w’isi w’umwaka.

Minisitiri w’itangazamakuru wa Liberiya Eugene Nagbe yabwiye BBC ko abafana b’ikipe ya Arsenal bo muri Liberia bateguye umuhango ukomeye wo kwikira Wenger.

Bivugwa ko Wenger azahabwa umudari witwa Order of Distinction ujyanirana n’izina ry’icyubahiro ry’Umuntu waharaniye guteza imbere siporo muri Africa.

Abaturage bo muri Liberia basanzwe ari abafana ba Arsenal bagaragarije wenger ko bamwishimiye bamwakira nk’umwami ndetse hari n’abamuzaniye abana babo bambaye umwambaro wa Arsenal wanditseho Visit Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nkunzurwanda Kuya 28-08-2018

Nibyiza,rwose gushima biva kumutima nama nyawo.
Gusa banyamakuru tubabanyamwuga kd dukunde igihugu cyacu.Iriyafoto yumupira wa arsenal itagira Visit Rwanda kuki uyigaragaza? Ubutaha uzabikosore.Murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...