konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bakame yirukanywe burundu mu ikipe ya Rayon Sports

Bakame yirukanywe burundu mu ikipe ya Rayon Sports
17-06-2018 saa 19:07' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8959 | Ibitekerezo 5

Ndayishimiye Eric bakundaga kwita Bakame wari umuzamu mukuru ndetse akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yirukanywe burundu muri iyi kipe, uwari umutoza wayo nawe ahindurirwa imirimo ahabwa gutoza abana bato b’iyi kipe (Academy).

Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’Inteko rusange idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru hatowe visi Perezida w’iyi kipe wagizwe Muhirwa Fredy, ndetse hashyirwaho Claude nk’ushinzwe gukurikirana imishinga ya Rayon Sports.

Muri iyi myanzuro kandi hamejwe bidasubirwaho ko umuzamu Bakame yirukanwa burundu ndetse n’umutoza Ivan Minaert agahabwa indi mirimo aho yagizwe umutoza w’abana b’iyi kipe

Kuri iyi ngingo yo kwirukana Bakame kandi ngo hari abandi bakinnyi bafitemo ibibazo bagomba kwihanangirizwa.

Biteganyijwe ko muri iyi kipe haraza undi mutoza uzaturuka mu gihugu cya Brazil akaza aje gusimbura Ivan Minaert wari umutoza mukuru. Imyanzuro idasanzwe yafatiwe muri iyi nama

Bakame yirukanywe muri Rayon Sports nyuma gato y’umunsi umwe iyi kipe itangaje ko Rutahizamu wayo Shabani Hussein Tchabalala yamaze kwerekeza muri Baroka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Afrika y’Epfo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Ntibavuga Bavuga Kuya 19-06-2018

Ntimuvuga impamvu yo kwirukanwa kwabo ariko!

pita Kuya 18-06-2018

bakame ihangane

munyaneza ibrahim Kuya 17-06-2018

bakame ni yiyizire muri APR FC abe umuzimbura wa kimenyi kbsa

vava Kuya 17-06-2018

Mvira mwikipe simvira Murwanda! Bakame uzahora urintwali!kdi nziko utabura aho ukina kuko urashoboye! Tuzagukumbura bambeeee!!

gaga Kuya 17-06-2018

Nikimwaro kuberako APR yabatsinze.ukagirango bamwirukanye mu Rwanda.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...