AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Biteganyijwe ko finale ya Champions League izaba mu kwa munani

Biteganyijwe ko finale ya Champions League izaba mu kwa munani
17-04-2020 saa 15:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 717 | Ibitekerezo

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) iri kwiga kuri gahunda zatuma umukino wa nyuma wa Champions League uba ku ya 29 z’ukwa munani.

UEFA izakora inama ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa kane mu kongera kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurangiza Champions League y’uyu mwaka yabangamiwe na coronavirus.

Byashoboka ko icyemezo kimwe kizafatwa kizaba ku kwemeranya ko shampiyona zishobora kurangira kare, ariko gusa UEFA ibanje kubitangira uruhushya.

Ariko igitekerezo kiriho kiracyari icyo kurangiza uyu mwaka w’imikino muri rusange mu mpera y’ukwezi kwa munani, imikino yose itarakinwa ikaba yamaze gukinwa.

Ibyo byaba bivuze ko umukino wa nyuma wa Champions League wabera mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya ku itariki ya 29 y’ukwa munani.

Naho umukino wa nyuma wa Europa League wo ukaba wabaye iminsi itatu mbere yaho, mu mujyi wa Gdansk muri Pologne (Poland).

Hari ibintu bibiri bishoboka biri kwigwaho kugira ngo iyo gahunda ibe yakunda.

Icya mbere, ni ugukina imikino ya kimwe cya kane na kimwe cya kabiri mu buryo busanzwe bw’umukino ubanza n’uwo kwishyura, bikaba mu kwa karindwi no mu kwa munani.

Icya kabiri, cyaba ko iyo mikino ikinwa mu buryo bw’umukino umwe utagira uwo kwishyura, nyuma y’irangira rya shampiyona z’ibihugu.

Bikaba byatuma impera ya Champions League ihinwa igakinwa mu buryo bw’irushanwa rito ryamara icyumweru kimwe.

Imikino ine mu munani ya kimwe cya kane cya Champions League yamaze kumenyekana.

Mu mikino itarasobanuka, harimo ukomeye uzahuza Manchester City na Real Madrid.

Muri Europa League, gahunda y’imikino ho iragoye kurushaho kubera ko imikino yose umunani yo kwishyura muri kimwe cy’umunani itarakinwa.

Muri iyo kandi harimo n’imikino ibiri, y’amakipe yo muri Espagne no mu Butaliyani, atarakina n’imikino ibanza.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...