konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bitunguranye, APR FC igiye gukina CECAFA Kagame Cup muri Tanzania

Bitunguranye, APR FC igiye gukina CECAFA Kagame Cup muri Tanzania
20-06-2018 saa 11:11' | By Nizeyimana Ronald | Yasomwe n'abantu 3379 | Ibitekerezo 3

Nk’uko byamaze kwemezwa n’ishyirahamwe ritegura amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup, ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ndetse n’ikipe ya Singida United yo muri Tanzania zamaze kwinjizwa mu irushanwa rya Kagame Cup y’uyu mwaka wa 2018

Iyi Kagame Cup igiye kubera muri Tanzania nyuma y’imyaka 2 itaba. Amakipe arimo Young Africans yo muri Tanzania na St George yo muri Ethiopia yikuye muri iri rushanwa biba ngombwa ko hashakwa andi makipe yo kuyasimbura.

APR FC yo mu Rwanda na Singida United yo muri Tanzania ni zo kipe zasimbujwe aya makipe yandi yikuye mu irushanwa, bakaba bazakina iyi Kagame Cup izatangira mu minsi 10 iri imbere mu gihugu cya Tanzania.

Amakipe 12 agabanyije mu matsinda 3 ni yo ari muri iri rushanwa, harimo 2 azaba avuye mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yatwaye shampiyona ya 2017 na APR FC yinjiyemo isimbura izasezeye. APR FC na Singida United zose zirajya mu itsinda rya 3 ryarimo aya makipe yikuye muri CECAFA.

Amatsinda ya CECAFA Kagame Cup2018:

  • Itsinda A: Azam (Tanzania), JKU (Zanzibar), Kator (South Sudan), Vipers FC (Uganda)
  • Itsinda B: Rayon Sports (Rwanda), Gor Mahia (Kenya) Lydia Ludic (Burundi), Ports (Djibouti)
  • Itsinda C: APR FC (Rwanda), Simba SC (Tanzania), Singida (Tanzania), Dakadaha (Somalia)

Irushanwa rizatangira tariki ya 28 Kamena uyu mwaka, rizasozwe tariki ya 13 Nyakanga 2018, ribere Uwanja wa Taifa no kuri Chemanzi Complex Stadium ya AZAM FC, ibibuga byombi biherereye mu mujyi wa Dar Es Salaam.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Hagumamahoro Kuya 26-06-2018

Apr fc tuyirinyuma kandi izitwara neza igikombe nicyacu dukubita dushwanyaguza nk ’abundi abacyeba bazahora kuriya rwose nabundi muhadjir nazakore ikosa ryokurya muri gasenyi atazabura amahirwe yokwigira hanze

Hagumamahoro Kuya 26-06-2018

Apr fc tuyirinyuma kandi izitwara neza igikombe nicyacu dukubita dushwanyaguza nk ’abundi abacyeba bazahora kuriya rwose nabundi muhadjir nazakore ikosa ryokurya muri gasenyi atazabura amahirwe yokwigira hanze

Sibomana John Kuya 20-06-2018

félicitation kandi ababiteguye barebye Kure APR FC Oyeeee

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...