AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

CECAFA 2019 iratangira none, APR ihure na Proline, Rayon izakina ejo

CECAFA 2019 iratangira none, APR ihure na Proline, Rayon izakina ejo
6-07-2019 saa 10:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1234 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 nibwo kuri Sitade Amahoro I Remera hatangira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup , ikipe ya APR FC yo mu Rwanda mu mukino wa kabiri w’ iri rushanwa irahura na Proline yo muri Uganda.

Iyi mikino itangira uyu munsi izagera tariki 21 Nyakanga uyu mwaka.

Mu mikino uyu munsi ikipe ya Heegan yo muri Somalia irahura na Green Buffaloes yo Zambia mu mukino ufungura iri rushanwa ryitiriwe Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Umukino wa 2 urahuza APR FC imaze iminsi idahagaze neza ariko iherutse kugura abakinnyi bashya basimbura 17 yirukaniye rimwe mu minsi ishize na Proline.

Umutoza wungirije wa APR FC Jimmy Mulisa yavuze ko abakinnyi ba APR biteguye neza.

Yagize ati “Turiteguye. Umwuka mu ikipe ni mwiza, abakinnyi bameze neza”.

Ikipe ya APR FC imaze gutwara igikombe cya CECAFA Kagame cup inshuro 3.

Jimmy Mulisa mbere y’ uko aba umutoza yabaye umukinnyi wa APR ndetse yanakiniye ikipe y’ igihugu Amavubi.

Avuga ikipe ya Proline APR FC yize neza umukino wayo ngo abatoza ba APR basabye abakinnyi bayo kwirinda igihugu bagashyira mu bikorwa gahunda z’ umukino.

Proline ni ubwa mbere iraba yinjiye mu irushanwa Cecafa Kagame Cup mu gihe APR FC irimenyereye.
Kwinjira muri mikino ni amafaranga y’ u Rwanda 10,000 mu myanya y’ icyubahiro, 3000 ahatwikiriye n’ amafaranga 1000 ahasigaye hose.

Uko amakipe ahura:

Ku wa Gatandatu

Group C
Heegan na Green Buffaloes saa saba
APR na Proline saa kumi z’ umugoroba

Ku Cyumweru
Group A
KMC na Atlabara, saa saba
Rayon Sports na TP Mazembe, 3:30

Group B
Bandari na KCCA, saa saba
Azam na Mukura, 3:30


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...