AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Esperance de Tunis yasabwe gusubiza igikombe cya CAF Champions League,Umukino uzasubirwamo

Esperance de Tunis yasabwe gusubiza igikombe cya CAF Champions League,Umukino uzasubirwamo
6-06-2019 saa 08:22' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1084 | Ibitekerezo 2

Umukino wa nyuma wa CAF Champions League wari wahuje Esperance na Wydad Casablanca yo muri Maroc warangiye amakipe yombi atumvikanye Wydada yikura mu kibuga .

Ubusanzwe amakipe akina imikino 2 umukino ubanza wahuje amakipe yombi wabereye muri Maroc banganyije 1-1.

Mu mukino wo kwishyura, Esperance yari yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere, kiza kwishyurwa na Wydad Casablanca,ariko umusifuzi aracyanga, biteza ikibazo bituma Wydad Casablanca yivana mu kibuga.

Abakinnyi ba Wydad Casablanca bikuye mu kibuga nyuma yuko basanze VAR idakora .

Abakinnyi ba Wydad Casablanca bashakaga ko hakoreshwa uburyo bwa VAR (the video assistant referee) kugira ngo bashire amatsiko niba batibwe. Ikibazo cyakomeye kurushaho nyuma yo gusanga VAR idakora.

Nyuma y’isaha irenga, igikombe cyaje gushyikirizwa Esperance ariko CAF yasabye ko umukino uzasubirwamo , ugakinirwa ku kibuga kiri ‘neutre’ (kitari icya Esperance ntikibe nicya Wydad)

BBC ivuga ko uyu mukino uzasubirwamo nyuma y’igikombe cya Afurika kizasozwa tariki 19 Nyakanga 2019.

CAF ngo yasabye abakinnyi ba Esperance kuzasubiza igikombe ndetse n’imidali bari bahawe.

Ibi Caf yabyemeje mu nama yabereye mu Bufaransa

CAF yasabye ko abakinnyi ba Esperance de Tunis basubiza imidari n’igikombe bari bahawe umukino ukazasubirwamo .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Niyibizi Ismael Kuya 6-06-2019

kukibarimo bayaka! Igikombe kd barimvumbuye

Friends Kuya 6-06-2019

Ariko iyo ukomeye uba ukomeye kweli! Ubu iyo kaba agakipe ko murwanda kikuye mukibuga kari no gufatirwa ibihano!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...