AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gasimba ukunda APR FC yirukanye umugore we burundu amuziza ko afana Rayon Sports - VIDEO

Gasimba ukunda APR FC yirukanye umugore we burundu amuziza ko afana Rayon Sports - VIDEO
18-07-2019 saa 12:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7770 | Ibitekerezo 23

Umutoza Gasimba utoza abana bakiri bato abifashijwemo na Jimmy Gatete nk’uko abyivugira, ashimangira ko yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu umugore bashakanye bakanabyarana umwana w’umukobwa, kandi ngo bari basanzwe babana neza ariko bapfuye ko uyu mugore ukomoka i Nyanza yanze kureka gufana ikipe ya Rayon Sports, mu gihe umugabo we akunda mukeba APR FC

Mu kiganiro twagiranye na Gasimba, yadutangarije ko akunda ikipe ya APR FC ndetse ko yanayikiniye mu ikipe y’ingimbi, ndetse ngo yanakinnye muri Rayon Sports aho yaje kugirira imvune yasabaga ko yajya kuvuzwa hanze ariko habura ubushobozi. Avuga ko umugore we ukomoka i Nyanza we yari umukunzi wa Rayon Sports cyane, ibi bikaba ari nabyo byabateranyije.

Gasimba ashimangira ko ubusanzwe yajyaga akunda kujya impaka n’umugore we ku bijyanye n’imikino yahuzaga APR FC na Rayon Sports, bakanajya intego bakemeranwa ko utsindwa aza kurara hanze. Uyu mugabo avuga ko ubwe yaraye hanze nko ku mukino APR FC yatsinzwemo na AS Muhanga bikanayigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona iheruka.

Gasimba avuga ko kuba Rayon Sports yaratwaye igikombe cya shampiyona byamubabaje bigatuma anabipfa n’umugore we akamwirukana, gusa akavuga ko mu gihe yaramuka amusabye imbabazi akamurahirira ko atazongera gufana Rayon Sports bwo ngo basubirana.

Gasimba yanadutangarije uburyo amakipe nka Rayon Sports na AS Kigali zimurimo amafaranga y’indezo kubera abana yagiye atoza bakajya muri ayo makipe ntacyo ahawe nk’uwabazamuye, ndetse ngo ashaka kurega ayo makipe. Avuga ko APR FC yo yamwishyuye amafaranga yasabwaga y’indezo, akaba yaranayabyaje umusaruro aguramo inzu mu mujyi wa Kigali.

IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 23
Didace Kuya 4-08-2019

Gasi Warasaze Iyo Apr Se Izakubera Umugore?

Ruberwa Kuya 28-07-2019

Gasimba we ubukoko uratinyuka ukanabivuga ntasoni umwana wawe umuteje imyangaro umugore nawe nuko nawe ubwawe ikizakurikiraho uzahura nibibazo utatekereza garura umugore uretse nokubikora nokuvugika ntibivugika

Ruberwa Kuya 28-07-2019

Gasimba we ubukoko uratinyuka ukanabivuga ntasoni umwana wawe umuteje imyangaro umugore nawe nuko nawe ubwawe ikizakurikiraho uzahura nibibazo utatekereza garura umugore uretse nokubikora nokuvugika ntibivugika

Claude Kuya 25-07-2019

Bwana Gasimba,mu mikino habamo fair play!!no mu gufana si ngombwa ko abantu bafana ikipe imwe ngo ni uko babana!!Nta nuwagusaba gufana iyo udashaka...!!Ngewe nakoranaga n’umuzungu wo mu buholandi muri 1993 tujya kwa Lando kureba umupira maze arambwira ngo ndafana ikipe yabo ndamubwira ngo njye mfana ikipe itsinda....ararakara tuwureba arakaye baranatsindwa...bukeye abyuka andegera Chef wacu ndisobanura chef ati nibyo gufana biri mu mutima ntawe ugomba kubihatira undi nubwo yaba amufiteho ubutegetsi my mirimo.Chef arongera aramubaza ngo E
ese gufana ikipe yacu nabyo biri muri contract y’akazi nkora? Ati oya.

None se Gasi?uwo mugore Nina mwarasezeranye mwaba mufite mu masezerano ingingo yo gufana ikipe imwe!? Nina ntayo uragomba gukurikiranwa my mategeko ahana ihohoterwa....uzanshake kuri 256789354188 watsap....

Samu Kuya 23-07-2019

Njye inama nabaha bombi nukuva kuraya ma equipes bapfa hanyuma bagashaka ikindi bahuriraho cyabaha ibyishimo kuko kwi gerant byarabananiye ndabona ibyamakipe barabigize intambara, kdi muribo ntanumukozi wayo urimo. Bajye biyizira kumucanga Rubavu biyogere numwaka wabo bishimye nk’umuryango ubundi bitahira nibindi bateketezaho bakabyumvikanaho nabyo nibyo. Murakoze

Samu Kuya 23-07-2019

Njye inama nabaha bombi nukuva kuraya ma equipes bapfa hanyuma bagashaka ikindi bahuriraho cyabaha ibyishimo kuko kwi gerant byarabananiye ndabona ibyamakipe barabigize intambara, kdi muribo ntanumukozi wayo urimo. Bajye biyizira kumucanga Rubavu biyogere numwaka wabo bishimye nk’umuryango ubundi bitahira nibindi bateketezaho bakabyumvikanaho nabyo nibyo. Murakoze

musabyeyezu theresa Kuya 22-07-2019

Ariko ndumiwe koko. Mbabajwe n’uwo mwana uzumva ko papa na maman we bapfuye ubusa nk’ubwo. Nibagirire umwana basi boye gutera umwana agahinda ko kubaho atabana n’ababyeyi bombi kandi bahari.

sadou Kuya 22-07-2019

Ariko uru ni urwandiko p! Gasimba aranze abaye Gasimba ubwose sha Gasimba nk’uwo mugore azize iki? APR ufana se izakurerera uwo mwana? ubundi se kuki umusaba guhindura ikipe afana cg kubireka Wowe wayihinduye? uziko ubwenge bwawe ari hafi ya ntabwo

fakil Kuya 22-07-2019

niba utrimbwa uzabayo umugore numupira bihuriyehe

muneza Kuya 20-07-2019

Iki si igicucu ni ikimara, asebeje iyo APR

Kkkkk Kuya 19-07-2019

Ubu se mwebwe mumutuka mukurushije iki koko murabura kumugira inama akagarura umugore ariko umugore we niba abona ibintu byumupira bimusenyera ya biretse akubaka umugore we wemera guhangana numugabo we nishyashya

Kkkkk Kuya 19-07-2019

Ubu se mwebwe mumutuka mukurushije iki koko murabura kumugira inama akagarura umugore ariko umugore we niba abona ibintu byumupira bimusenyera ya biretse akubaka umugore we wemera guhangana numugabo we nishyashya

Antony Kuya 19-07-2019

Mbega uwo ntamutoza umurimo kweri
Ahubwo numuteka mutwe ntamuntu igihugu gifite kbs .ubwose haramutse habayeho ikipe imwe ibyishimo byumupira byavahe?

Gatera jimmy Kuya 19-07-2019

Uyu na mu sportif umurimo ! Ahubwo si nibaza nicyo atoza abo bana ? Umuntu ufite ibitekerezo biri hasi gutya na musaruro igihugu cyamutegaho kuri abo bana arera ? Ese abo yazamuye ni bande bakamwambura?hhhhh uyu nu mutekamutwe ahubwo ,Gatete niba ibyo yavuze aribyo koko amufasha nashake umutoza muzima kuko umuntu ufite imyumvire iri hasi gutya na musaruro yamubonaho.

alias Kuya 19-07-2019

igicucu gusa, kitagira nubwenge reba nuko gisa umuswa,, umugore na ma equipe bihuriye he kweli,, Ubundi yakwemereraga iki nkawe kweli.

alias Kuya 19-07-2019

igicucu gusa, kitagira nubwenge reba nuko gisa umuswa,, umugore na ma equipe bihuriye he kweli,, Ubundi yakwemereraga iki nkawe kweli.

Ntaganzwa Kuya 18-07-2019

Uyu RIB yagombye kumucumbikira kuko uku ni uguhohotera igitsina gore ku mugaragaro

Aaaaa Kuya 18-07-2019

Nkuyu koko ubundi agirubwenge apuuuuuu jyakwamuganga ubanza warasaze subimenye

Nintabwenge Kuya 18-07-2019

Ariko se uyu mugabo ntiyasaze koko?? kuba amakipe yaramwambuye bihuriye hé no gusenya?? uyu nta mû sportif urimo rwose. Bamufunge ahubwo kuko uko ni akarengane gashingiye ku itoteza. ubwo mugore yararenganye aravutswa uburenganzira bwe!

Karahanyuze Kuya 18-07-2019

Ubundi c ubwo uwo ni mugabo ki, Ntazi urugo icyo aricyo, bivuze ko n’ubundi atarakura mu mutwe. muri make ni UMUKINNYI.

munderere xavier Kuya 18-07-2019

Izina niryo muntu,ubwose aratinyuka akavuga ko yirukanye umugore kuberako badafana ikipe imwe? yewe nigasimba koko

Rubasha Kuya 18-07-2019

Abarwanya ihohoterwa se bakeneye ibindi bimenyetso ngo barwanye akarengane?! Ese ubu ni bwo bwenge?! Ndabona uku gufana kwarajemo kurengera!

AKUMIRO Kuya 18-07-2019

Uyu mubyeyi yaraharenganiye , urabona ko uyu mutoza atari umu sportif. Footbal n’est pa la guerre.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...